Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yagaragaje ku mu mwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, imanza zirenga ibihumbi 15 zaciwe binyuze mu nzira y’ubuhuza (mediation) n’iy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining).
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, mu muhango wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026.
Yavuze ko raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2024-2025, igaragaza ko muri uwo mwaka Inkiko zaregewe imanza 106 254.
Ati “Ziyongera ku manza 76 273 zari zarasigaye mu Nkiko ku isozwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2023-2024. Ibi bisobanuye ko umwaka dusoje, Inkiko zari zifite imanza zo kuburanisha 182 527.”
Akomeza agira ati “Nejejwe no gutangaza ko muri izo manza zose, Inkiko zaciye imanza 109 192, zirimo imanza mu mizi 92 880 zingana na 85% n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16 312 zingana na 15%.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko nanone igishimishije cyagezweho muri uriya mwaka w’Ubucamanza, Abacamanza, Abanditsi b’Inkiko, Abashinjacyaha n’ababuranyi bateye intambwe ishimishije mu buryo bushya bwo guca imanza bitagombye kujyanwa mu Nkiko, ahifashishwa uburyo bw’Ubuhuza (mediation) n’ubw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining).
Ati “Muri uru rwego, imanza 3 166 z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi zakemuwe hakoreshejwe ubuhuza. Naho imanza 11 846 z’inshinjabyaha, zakemuwe hakoreshejwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.”
Ibi bivuze ko imanza zose zakemuwe binyuze muri ubu buryo bwombi; ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zabaye 15 012.
Ati “Iyo hateranyijwe imanza zaburanishijwe mu mizi, izaburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo n’izakemukiye mu buhuza no mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zose hamwe ziba imanza 124 204.”
Mukantaganzwa avuga ko nubwo urwego rw’Ubucamanza rwakoze ibishoboka ngo ruce umubare munini w’imanza muri uriya mwaka wa 2024-2025, ariko wasize hari imanza 58 323 zitaburanishijwe, zirimo 26 862 zabaye ibirarane.
Yavuze ko uyu mubare w’imanza zisigara ari ibirarane, uterwa n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko n’Abanyarwanda mu rusange bacyumva ko ibibazo byabo byose bigomba gucyemukira mu Nkiko, aho kwisunga inzira z’ubwumvikane, ndetse bamwe ntibananyurwe n’ibyemezo by’Inkiko bagakomeza kujuririra ibyemezo byazo.
Ati “Bituma ababuranyi biyemeza kuburana urwa ndanze bakarangiza intera zose z’iburanisha.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yizeje ko muri uyu mwa w’Ubucamanza utangiye, Urwego rw’Ubucamanza ruzakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kugana inzira z’ubwumvikane mu gucyemura ibibazo baba bumva ko bakwiye kujyana mu Nkiko.
RADIOTV10