Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa bibi bihonyora uburenganzira bwabo birimo n’ibihitana bamwe muri bo.
Uyu muryango uvuga ko aba Barundi baba mu Bihugu nka Zambia, Malawi, Tanzania, Arabie Saoudite, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abatabu ndetse na Koweït, bakorerwa ibikorwa birimo, nko kubica, ifungwa rya hato na hato rinyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyicarubozo.
Vianney Ndayisaba, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango ALUCHOTO, yavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ibiriho bikorerwa Abarundi baba muri biriya Bihugu, kandi ko kubirwanya bigomba gushingira ku kuzanira Abarundi bari imbere mu Gihugu imibereho myiza ndetse n’umutekano urambye, nka bimwe mu bituma bava mu Gihugu cyabo.
Raporo y’uyu Muryango, igaragaza ko Abarundi benshi biganjemo urubyiruko, bava mu Gihugu cyabo bakajya kuba mu Mirwa Mikuru y’Ibihugu bimwe na bimwe byo ku Mugabane wa Afurika no mu Bihugu by’Abarabu gushakishirizayo imibereho.
Hari n’abandi Barundi baba bashaka kwerecyeza ku Mugabane w’u Burayi, banyuze muri Libya mu inzira iteye inkeke ku buzima, kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyisigamo ubuzima.
Uyu muryango uvuga ko abana bari hagati y’imyaka umunani na 14 bajya gukora imirimo ivunanye mu Bihugu nka Kenya na Tanzania.
Nk’abajya mu Bihugu by’Abarabu, uyu muryango uvuga ko nubwo Ubuyobozi bw’u Burundi bwashyizeho ingamba z’imikoranire mu guhagarika ibikorwa bibangamira uburenganzira bwabo, bitabuza ko hari benshi bagihohoterwa.
ALUCHOTO ivuga ko Abarundi 13 biciwe muri Zambiza, mu gihe abandi 169 batawe muri yombi binyuranyije n’amategeko, naho abagera kuri 19 bakaba barakorewe iyicarubozo. Ni ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano za Zambia, urubyiruko rwo muri kiriya Gihugu ndetse n’abakora mu nzego z’iperereza.
Naho muri Malawi, Abarundi 10 barimo abacuruzi n’Abamotari, biciweyo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’uyu Muryango.
Ni mu gihe mu Gihugu cya Tanzania, habarwa Abarundi 212 bafunzwe binyuranyije n’amategeko, abandi icyenda bakorerwa iyicarubozo, abandi 42 bakorerwa ibikorwa by’ubugombe, ibibatesha agaciro, byumwohariko bakorewe ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Burundi.


RADIOTV10










