Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko ryavanye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikare no mu bice biwukikije mu rwego rwo gushyigikira inzira z’ibiganiro, ariko rivuga ko igihe cyose FARDC n’abayifasha bahirahira babangamira abaturage bo muri uyu mujyi, ritazarebera.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho hari hiriwe amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kuva muri uyu Mujyi wa Walikare.
Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bavuye muri Walikare mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyahavuye ku mugoroba wa hirya y’ejo, ku wa Gatatu tariki 02 mu gihe abandi bahavuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “mu rwego rwo gushyira mu bikorwa agahenge katangajwe tariki 22 Gashyantare 2025 no gushyigikira inzira z’amahoro zigamije ibiganiro bya politiki mu gushaka igisubizo cy’umuzi w’ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare bayo mu Mujyi wa Walikare no mu bice bihakikije.”
AFC/M23 ikomeza ihamagarira abaturage bo muri uyu Mujyi wa Walikare ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze babo, gushyiraho ingamba zigamije kurindira umutekano abasivile babo ndetse n’ibyabo.
Iri Huriro kandi rivuga ko rigikomeje gutsimbarara ku murongo waryo ko hashakwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro, kandi ko rigihagaze ku ntego zaryo zo kurinda abasivile byumwihariko abo mu bice rigenzura.
Rigasoza rivuga ko mu gihe “habaho ubushotoranyi cyangwa ibindi bitero by’ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasira abasivile yaba abo mu bice byabohowe cyangwa biri mu byo tugenzura, tuzabasubiza byihuse tutitaye kuri iki cyemezo.”
Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Walikare nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Doha muri Qatar, aho iri huriro ryavuze ko ryakurikije inama ryagiriwe n’Abakuru b’Ibihugu kandi rigasanga ari nziza.
Abarwanyi ba M23 bavuye mu Mujyi wa Walikare habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe ibiganiro bya mbere bigiye guhuza iri Huriro AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, bizaba mu cyumweru gitaha tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar.
RADIOTV10