Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe umucyo ku byavuzwe ko abarwanyi ba M23 bavuye mu Mujyi baheruka gufata

radiotv10by radiotv10
04/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko ryavanye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikare no mu bice biwukikije mu rwego rwo gushyigikira inzira z’ibiganiro, ariko rivuga ko igihe cyose FARDC n’abayifasha bahirahira babangamira abaturage bo muri uyu mujyi, ritazarebera.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho hari hiriwe amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kuva muri uyu Mujyi wa Walikare.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bavuye muri Walikare mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyahavuye ku mugoroba wa hirya y’ejo, ku wa Gatatu tariki 02 mu gihe abandi bahavuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “mu rwego rwo gushyira mu bikorwa agahenge katangajwe tariki 22 Gashyantare 2025 no gushyigikira inzira z’amahoro zigamije ibiganiro bya politiki mu gushaka igisubizo cy’umuzi w’ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare bayo mu Mujyi wa Walikare no mu bice bihakikije.”

AFC/M23 ikomeza ihamagarira abaturage bo muri uyu Mujyi wa Walikare ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze babo, gushyiraho ingamba zigamije kurindira umutekano abasivile babo ndetse n’ibyabo.

Iri Huriro kandi rivuga ko rigikomeje gutsimbarara ku murongo waryo ko hashakwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro, kandi ko rigihagaze ku ntego zaryo zo kurinda abasivile byumwihariko abo mu bice rigenzura.

Rigasoza rivuga ko mu gihe “habaho ubushotoranyi cyangwa ibindi bitero by’ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasira abasivile yaba abo mu bice byabohowe cyangwa biri mu byo tugenzura, tuzabasubiza byihuse tutitaye kuri iki cyemezo.”

Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Walikare nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Doha muri Qatar, aho iri huriro ryavuze ko ryakurikije inama ryagiriwe n’Abakuru b’Ibihugu kandi rigasanga ari nziza.

Abarwanyi ba M23 bavuye mu Mujyi wa Walikare habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe ibiganiro bya mbere bigiye guhuza iri Huriro AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, bizaba mu cyumweru gitaha tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 8 =

Previous Post

French National Assembly: “Dialogue of the Deaf” during the hearing on the conflict in eastern DRC

Next Post

INKURU Y’AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INKURU Y’AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije

INKURU Y'AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.