Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko abakobwa batanu barimo Kwizera Emelyne wavuzwe mu kibazo cy’amashusho y’urukozasoni yasakaye, bajyanywe mu Kigo Ngororamuco nyuma yuko bigaragaye ko ari cyo cyari gikenewe kuri bo, mu gihe abandi batatu bagifunzwe.

Uretse Kwizera Emelyne wamamaye nka Ishanga uri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’i Huye, abandi bajyanyweyo bari kumwe muri dosiye imwe, ni Uwase Shakira Gihozo, Uwase Salha, Gihozo Pascaline, na Uwase Belyse.

Ni mu gihe abagikurikiranywe bafunzwe, ari Babingwa Josue, Ishimwe Patrick na Uwineza Nelly Sany, aho bose batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abagomba gukurikiranwa bafunzwe, mu gihe hari n’abandi bagombaga kujyanwa mu Kigo Ngororamuco.

Mu kiganiro yagira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Dr Murangira yagize ati “Bishingiye ku ruhare rwa buri muntu. Abajyanywe mu Kigo Ngororamuco bajyanywe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Dr Murangira yavuze ko nko kuri aba bajyanywe mu Kigo Ngororamuco “kwifata amafoto kwabo nta mugambi wo kuyasakaza bari bafite ndetse nubwo yasakazwaga hanze ni bo bateye iya mbere yo gutanga ikirego, byahuriranye n’uko RIB yari yatangiye iperereza ku wasakaje.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero barafashe iya mbere bagatanga ikirego bibagira abahohotewe. Ikindi kandi cyagaragaye ni uko uko kwifata amafoto kwabo babiterwaga n’ibiyobyabwenge.”

Yavuze kandi ko aba bajyanywe mu Kigo Ngororamuco, hari abo biri gufasha, kuko harimo abavuyeyo bagasubira mu mirimo yabo abandi ku mashuri.

Yavuze ko nubwo hafashwe iki cyemezo, ariko iperereza ku byaha bakurikiranywe muri dosiye imwe, rigikomeje ndetse ko na bo bagikurikiranywe n’ubutabera.

Yagize ati “Icyo twakwibutsa abantu ni uko kujyanwa mu kigo ngororamuco bitavuze ko dosiye y’uwagiyeyo iba ishyinguwe, kuko iyo aramutse abisubiyeho bifatwa nk’isubiracyaha, dosiye ye ihita ifungurwa agakurikiranwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + three =

Previous Post

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Next Post

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Related Posts

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

by radiotv10
24/10/2025
0

The weekend passes away in a blink of an eye, those precious two days when alarms are optional, pajamas are...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

IZIHERUKA

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
MU RWANDA

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Friday Debate: Should weekends be longer?

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.