Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in MU RWANDA
0
UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibibazo bikomeje gutuma interinete igenda buhoro, byatewe n’iyangirika ry’intsinda zinyura mu nyanja.

Kuva kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abakoresha internet bahuye n’ibibazo byo kuba igenda icikagurika, ndetse ikanyuzamo igahagarara.

Ni ikibazo kandi gihuriweho n’abo mu bindi Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nka Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda, kuri iki Cyumweru, yari yagize icyo ivuga kuri iki kibazo, nyuma y’uko hari abari bakomeje kwijujutira uburyo internet yagendaga.

Mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, MTN Rwanda, yagize iyi “Bakiriya Bacu, turabamenyesha ko hari ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afurika y’Iburasirazuba.”

MTN Rwanda, yagaragazaga ko intandaro y’iki kibazo atari iyi sosiyete, yari yavuze ko iri gukorana n’ababishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba, ndetse iboneraho kwisegura ku bakiliya bayo bahuye n’iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bwa MTN Rwanda, bwongeye kumenyesha abakiliya bayo ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afurika y’Iburasirazuba kitaracyemuka. Turacyari kubikurikirana kugira ngo muhabwe serivisi za interineti nk’uko bisanzwe.”

Zimwe muri Sosiyete z’Itumanaho mu Bihugu byo mu karere, na zo ziseguye ku balikiya bazo ku bw’iki kibazo cya internet itari kugenda neza.

Amakuru atangwa n’inzobere, avuga ko iki kibazo cyatewe n’ibibazo byabaye ku migozi y’ikoranabuhanga rya Internet ica mu nyanja isanzwe ihuza iri koranabuhanga ryo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iry’Isi yose.

Impuguke Ben Roberts yatangarije ikinyamakuru BBC ko iyi migozi inyura mu nyanja hasi, ica muri Afurika y’Epfo, ari yo yagize ibibazo byatumye Internet igenda buhoro.

Iyi nzobere isanzwe ikora mu Kigo cy’ikoranabuhanga cya vuga ko Liquid Intelligent Technologies, yatangaje ko umwe muri iyo migozi wacitse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ucikira mu Bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe hari abari batangiye gukeka ko ibi bibazo byaba bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi, mu gihe Ben Roberts abihakana, akavuga ko uretse uyu mugozi wacitse, hari n’undi wagize ikibazo, ku buryo ari byo biri gutera ibibazo.

Gusa avuga ko nubwo iyi migozi yacitse, ariko hari ikiri mizima, ndetse ko ari na yo mpamvu internet itabuze burundu, kuko iri gucikagurika, ariko ikanyuzamo ikagenda.

 

RURA yabitanzeho umucyo

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwashyize hanze itangaro rivuga imiterere y’iki kibazo cya Internet ikomeje kugenda buhoro.

Mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ubuyobozi bwa RURA bwagize buti “Turamenyesha abakoresha interinete ko intsinga zinyura mu nyanja zangiritse, bikaba byatumye interinete igira ikibazo.”

RURA ikomeza igira iti “Abakoresha interinete bari guhura n’ikibazo cyo kugenda buhoro k’umuvuduko wayo. Hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo interinete ibashe kongera gukora neza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 5 =

Previous Post

Ibyo wamenya ku ndwara y’amaso yandura byihuse yadutse mu Rwanda n’ibyo abantu basabwa

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.