Ishyaka NEED ‘National Economic Empowerment Dialogue’ ryashinzwe na Joseph Kabuleta uheruka no kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, riravuga ko ryiyemeje guhindura imitegekere muri iki Gihugu.
Uyu munyapolitiki washinze iri shyaka yanenze ibikorwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni arimo muri iyi minsi byo gutaha ibikorwa bitandukanye byubakiwe abaturage, avuga ko ari ubuhendabana bugamije guhuma amaso Abanya-Uganda ngo bazongere bamutore mu matora y’umwaka utaha.
Joseph Kabuleta yavuze ko yiteguye guhangana na Perezida Museveni mu matora azaba umwaka utaha wa 2026, aho uyu Mukuru w’Igihugu yamaze kwemezwa nk’uzahagararira ishyaka rye.
Kabuleta yagize ati “Muri 2021 nariyamamaje, icyo gihe kwari nko kureba uko byifashe. Icyo nari ngamije ni ugutegura ibigezweho uyu munsi. Kirya gihe ntabwo nari niteguye gukora ibintu bikomeye, ariko kuri iyi nshuro mwe mutegereze muzabyibonera. Mu myaka itanu ishize twanyeganyeje Igihugu, kuri iyi nshuro bizaba bimeze nka tsunami.”
Perezida Museveni we iyo yagiye gufungura ku mugaragaro ibikorwa yubakiye abaturage; bamubwira ko bigiye guhindura imibereho yabo. Na we akabasaba kubibyaza umusaruro, akanababwira ko Guverinoma ye yashyizeho uburyo bwo gufasha imishinga y’urubyiruko, arusaba kwikura mu bukene rukoresheje ayo mahirwe.
Joseph Kabuleta abaye uwa kabiri utavuga rumwe n’ubutegetsi wiyemeje kuzahangana n’ishyaka riri kubutegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha, nyuma ya Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, na we uvuga ko kuri iyi nshuro agomba kuzayobora Abanya-Uganda.
David NZABONIMPA
RADIOTV10