Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwagejeje Miss Muheto Nshuti Divine imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasobanuye uko ibyaha biregwa uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, byakozwe, busaba Umucamanza kumuhamya ibyaha no kumuhanisha ibihano birimo gufungwa n’ihazabu y’Ibihumbi 220Frw.

Ni mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukikoo ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda wa 2022, akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Ubushinjacyaha bugaragariza Umucamanza impamvu bushingiraho busabira Muheto Divine gukurikiranwa afunze, bwasobanuye uko yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijoro yakoreyemo ibi byaha, yari yabanje kunywera mu Kagari ko mu Mujyi wa Kigali kitwa Atelier du vin, akageza saa sita z’ijoro, ari na bwo yuriraga imodoka agataha.

Bwavuze ko kubera gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya ndetse nta n’ubumenyi buhagije abifitiye, ndetse no kuba yari yanyoye ibisindisha, ari bwo ubwo yari atwaye imodoka, yataye umuhanda akagonga ibikorwa remezo birimo ipoto y’amashanyarari n’umukindo wo ku muhanda.

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko yahise ahunga, ariko akaza kugaruka aje kureba ibikoresho yari yasize mu modoka ye birimo telefone, agasanga abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahageze, akabanza no guhakana ko ari we wari utwaye iki kinyabiziga.

Ubushinjacyaha buvuga ko kandi atari ubwa mbere yari akoze ibi byaha, bwavuze yapimwe igipimo cy’umusemburo mu mubiri we, hagasangwamo 4,00 mu gihe umuntu atemerewe gutwara yarengeje 0,8.

Uregwa waburanye yunganiwe n’abanyamategeko batatu, ntiyahakanye ibyaha ashinjwa, yavuze ko yatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga.”

Gusa yahakanye icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo, ndetse n’Umwe mu banyamategeko be arabishimangira, avuga ko yaba ipoto y’amashanyarari ndetse n’umukindo bivugwa ko yagonze, bigihagaze.

Umunyamategeko kandi yavuze ko kuba uregwa ataragoye inzego z’ubutabera mu mabazwa ye ya mbere, ndetse akaba yemera ibyo yakoze akanabisabira imbabazi, akwiye koroherezwa.

Ubushinjacyaha bugaragaza icyifuzo cyabwo, bwasabye Umucamanza ko yahamya ibyaha uregwa ubundi ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 180 Frw ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze, ndetse n’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw ku cyaha cyo gutwara adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, Muheto Nshuti Divine yasabiwe gufungwa umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 30 Frw. Byose hamwe, uregwa yasabiwe gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 220 frw.

Umucamanza amaze kumva ibisobanuro by’impande zombi, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa mu cyumweru gitaha, tariki 06 Ugushyingo 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + six =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

Next Post

Umuyobozi mu z’Ibanze arekekwaho ubujura bw’itungo ry’umuturage wo mu Murenge adatuyemo

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umuyobozi mu z’Ibanze arekekwaho ubujura bw’itungo ry'umuturage wo mu Murenge adatuyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.