Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwagejeje Miss Muheto Nshuti Divine imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasobanuye uko ibyaha biregwa uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, byakozwe, busaba Umucamanza kumuhamya ibyaha no kumuhanisha ibihano birimo gufungwa n’ihazabu y’Ibihumbi 220Frw.

Ni mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukikoo ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda wa 2022, akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Ubushinjacyaha bugaragariza Umucamanza impamvu bushingiraho busabira Muheto Divine gukurikiranwa afunze, bwasobanuye uko yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijoro yakoreyemo ibi byaha, yari yabanje kunywera mu Kagari ko mu Mujyi wa Kigali kitwa Atelier du vin, akageza saa sita z’ijoro, ari na bwo yuriraga imodoka agataha.

Bwavuze ko kubera gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya ndetse nta n’ubumenyi buhagije abifitiye, ndetse no kuba yari yanyoye ibisindisha, ari bwo ubwo yari atwaye imodoka, yataye umuhanda akagonga ibikorwa remezo birimo ipoto y’amashanyarari n’umukindo wo ku muhanda.

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko yahise ahunga, ariko akaza kugaruka aje kureba ibikoresho yari yasize mu modoka ye birimo telefone, agasanga abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahageze, akabanza no guhakana ko ari we wari utwaye iki kinyabiziga.

Ubushinjacyaha buvuga ko kandi atari ubwa mbere yari akoze ibi byaha, bwavuze yapimwe igipimo cy’umusemburo mu mubiri we, hagasangwamo 4,00 mu gihe umuntu atemerewe gutwara yarengeje 0,8.

Uregwa waburanye yunganiwe n’abanyamategeko batatu, ntiyahakanye ibyaha ashinjwa, yavuze ko yatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga.”

Gusa yahakanye icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo, ndetse n’Umwe mu banyamategeko be arabishimangira, avuga ko yaba ipoto y’amashanyarari ndetse n’umukindo bivugwa ko yagonze, bigihagaze.

Umunyamategeko kandi yavuze ko kuba uregwa ataragoye inzego z’ubutabera mu mabazwa ye ya mbere, ndetse akaba yemera ibyo yakoze akanabisabira imbabazi, akwiye koroherezwa.

Ubushinjacyaha bugaragaza icyifuzo cyabwo, bwasabye Umucamanza ko yahamya ibyaha uregwa ubundi ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 180 Frw ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze, ndetse n’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw ku cyaha cyo gutwara adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, Muheto Nshuti Divine yasabiwe gufungwa umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 30 Frw. Byose hamwe, uregwa yasabiwe gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 220 frw.

Umucamanza amaze kumva ibisobanuro by’impande zombi, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa mu cyumweru gitaha, tariki 06 Ugushyingo 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 8 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

Next Post

Umuyobozi mu z’Ibanze arekekwaho ubujura bw’itungo ry’umuturage wo mu Murenge adatuyemo

Related Posts

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umuyobozi mu z’Ibanze arekekwaho ubujura bw’itungo ry'umuturage wo mu Murenge adatuyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.