Sosiyeti Sivile yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iratabariza Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamaze igihe mu magereza bataburanishwa ngo niba hari n’ibyo bashinjwa babiburaneho, ahamaze kumenyekana abarenga 600.
Abahagarariye Sosiyete sivile zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko bafite imibare y’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafungiye mu magereza atandukanye muri iki Gihugu bakaba bamaze igihe kinini bataragezwe imbere y’ubutabera.
Ruvuzangoma Rubibi Saint Cadet, uyobora Sosiyete Sivile mu Minembwe; avuga ko abo Banyekongo bagiye bafatirwa mu bice bitandukanye by’iki Gihugu bakajyanwa i Kinshasa gufungirwayo.
Ati “Hari abo nibonye bafunzwe mpari, dufite imiryango mu burasirazuba bwa Congo iyo bafunze umuntu ako bahita batumenyesha ariko abo batwaye ni benshi turi kumwe mu Minembwe barimo n’abagore bari i Kinshasa. Ibyo ni ibintu bizwi ko babaziza kuba ari ibyitso bya M23.”
Nyuma yuko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari bamaze kubona bagenzi babo bakomeje gufungwa ntibanagezwe imbere y’ubutabera, bakoze ubushakashatsi mu magereza atandukanye y’i Kinshasa basanga ho honyine hafungiyemo abarenga 600.
Aba bagiye bagerageza gusaba Leta ya Congo Kinshasa kuburanisha aba Banyekongo bavuga Ikinyarwanda ariko nta gisubizo babonye.
Umwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda utashatse ko amazina ye atangazwa, akaba ari umwe mu bagize Umuryango w’Abambasaderi b’Amahoro muri Kivu y’Epfo, avuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagurukira iki kibazo.
Yagize ati “Turasaba Ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye ko byahagurukira iki kibazo, bakibutsa Congo ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugomba kubahirizwa. Ubwicanyi burimo kuba bukorerwa Abanyamulenge amahanga arebera, turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gushyira igitutu kuri Leta ya Congo kurenganura Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bafunzwe bazira uko baremwe.”
Mu bihe byashize Leta ya Kinshasa yafashe umwanzuro wo gufungura zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala iherere i Kinshasa kubera ubucucike bukabije bwari buyirimo, bagaragayemo na bacye mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo Dr Lazare Sebitereko, umwe mu bazwi muri Sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, bavugwa ko yari afunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego z’ubutasi za Leta.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10