Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyeti Sivile yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iratabariza Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamaze igihe mu magereza bataburanishwa ngo niba hari n’ibyo bashinjwa babiburaneho, ahamaze kumenyekana abarenga 600.

Abahagarariye Sosiyete sivile zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko bafite imibare y’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafungiye mu magereza atandukanye muri iki Gihugu bakaba bamaze igihe kinini bataragezwe imbere y’ubutabera.

Ruvuzangoma Rubibi Saint Cadet, uyobora Sosiyete Sivile mu Minembwe;  avuga ko abo Banyekongo bagiye bafatirwa mu bice bitandukanye by’iki Gihugu bakajyanwa i Kinshasa gufungirwayo.

Ati “Hari abo nibonye bafunzwe mpari, dufite imiryango mu burasirazuba bwa Congo iyo bafunze umuntu ako bahita batumenyesha ariko abo batwaye ni benshi turi kumwe mu Minembwe barimo n’abagore bari i Kinshasa. Ibyo ni ibintu bizwi ko babaziza kuba ari ibyitso bya M23.”

Nyuma yuko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari bamaze kubona bagenzi babo bakomeje gufungwa ntibanagezwe imbere y’ubutabera, bakoze ubushakashatsi mu magereza atandukanye y’i Kinshasa basanga ho honyine hafungiyemo abarenga 600.

Aba bagiye bagerageza gusaba Leta ya Congo Kinshasa kuburanisha aba Banyekongo bavuga Ikinyarwanda ariko nta gisubizo babonye.

Umwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda utashatse ko amazina ye atangazwa, akaba ari umwe mu bagize Umuryango w’Abambasaderi b’Amahoro muri Kivu y’Epfo, avuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagurukira iki kibazo.

Yagize ati “Turasaba Ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye ko byahagurukira iki kibazo, bakibutsa Congo ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugomba kubahirizwa. Ubwicanyi burimo kuba bukorerwa Abanyamulenge amahanga arebera, turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gushyira igitutu kuri Leta ya Congo kurenganura Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bafunzwe bazira uko baremwe.”

Mu bihe byashize Leta ya Kinshasa yafashe umwanzuro wo gufungura zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala iherere i Kinshasa kubera ubucucike bukabije bwari buyirimo, bagaragayemo na bacye mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo Dr Lazare Sebitereko, umwe mu bazwi muri Sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, bavugwa ko yari afunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego z’ubutasi za Leta.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Next Post

Nyanza: Bagaragaje ingaruka z’ibibabaho ziterwa no kuba bafatwa n’Abapolisi batambaye impuzankano

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Bagaragaje ingaruka z’ibibabaho ziterwa no kuba bafatwa n’Abapolisi batambaye impuzankano

Nyanza: Bagaragaje ingaruka z'ibibabaho ziterwa no kuba bafatwa n’Abapolisi batambaye impuzankano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.