Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in AMAHANGA
0
Hemejwe igihe abantu bazatangira kujya gutura ku kwezi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubumenyi bw’Ikirere (NASA) cyatangaje ko muri 2030, abantu ba mbere biga ibijyanye n’imibumbe n’isanzure, bazatangira kujya kuba ku kwezi.

Byemejwe n’umuyobozi wa gahunda y’iki kigo yiswe Orion, Howard Hu wemeje ko mu mwaka wa 2030 ikiremwamuntu kizaba giturutse ku Isi, kizakandagiza ikirenge ku kwezi.

Yatangaje ibi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda ya Orion, aho yemeje ko abantu ba mbere bazajya ku kwezi ari abashakashatsi n’abahanga bazaba bagiye gukora ubucukumbuzi kuri uyu mubumbe.

Yagize ati “Bizaba ari umunsi w’amateka mu rwego rwo gukomeza gucukumbura isanzure. Ni intambwe ikomeye yo gucukumbura imibumbe by’igihe kinini atari kuri Leta Zunze Ubumwe za America gusa ahubwo n’Isi yose.”

Howard Hu yavuze ko ku kwezi habanje koherezwayo ikinyabiziga cyagiye cyonyine ariko ko “Tugiye gusubira ku kwezi, turi gukora kuri gahunda irambye, noneho ni ikinyabiziga kizageza abantu bwa mbere ku kwezi.”

Ikinyabiziga kizagenda mu butumwa bwiswe Artemis 2 ni cyo kizajyana abantu ku kwezi ariko ntikibagezeyo neza ahubwo kikazakurikirwa n’icyo mu butumwa bwiswe Artemis 3 ari na bwo abantu bazagera ku kwezi, nyuma y’imyaka 50 habayeho ubundi butumwa bwiswe Apollo bwo mu 1972.

Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson avuga ko ari iby’agaciro kuba hari gutegurwa uburyo gutuza abantu ku kwezi mu gihe kandi hari n’indi gahunda yo kohereza abantu ku mubumbe wa Mars.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

Next Post

Isezerano Cristiano yasigiye Manchester United nyuma yo gutandukana

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isezerano Cristiano yasigiye Manchester United nyuma yo gutandukana

Isezerano Cristiano yasigiye Manchester United nyuma yo gutandukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.