Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa hamas, Marwan Issa, yahitanywe n’igitero cy’indege cya Israel.

Ibi byemejwe n’Umujyanama mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Jake Sullivan wavuze ko uyu muyobozi mu mutwe wa Hamas yishwe n’ibitero by’indege bya Israel.

Marwan Issa, wari umuyobozi wungirije w’abarwanyi ba Hamas, abaye umuyobozi mukuru wa ka wa Hamas upfuye kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira ku ya 07 Ukwakira 2023.

Icyakora umutwe wa Hamas ubarizwa muri Palesitine uyoboye Intara ya Gaza, wo ntacyo uratangaza ku makuru y’ urupfu rw’uyu wari mu buyobozi bukuru bwawo.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Israel, yo avuga ko Issa yishwe mu cyumweru gishize, mu bitero byagabwe mu nzira zo munsi y’ubutaka, ziherereye munsi y’inkambi y’impunzi ya Nuseirat iri muri Gaza rwagati.

Uyu umuyobozi wungirije w’ingabo za Hamas yafatwaga nk’umwe mu bantu bashakishwa cyane na Israel, ndetse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari uherutse kumushyira ku rutonde rw’ibyihebe bihigwa bukware.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

Next Post

Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.