Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 bakekwaho ubujura bw’Inka bakazibagira mu biraro bazisanzemo cyangwa mu bisambu, barimo uwari umaze kubaga inka ijana mu gihe cy’amezi atatu gusa, wanigeze gufungwa imyaka ibiri azira n’ubundi ubujura bw’inka.
Aba bantu 16 berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 ku cyicaro Gikuru cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, i Remera mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko mu majwi amaze iminsi azamurwa n’abaturage, bari bamaze igihe bataka ubujura bw’amatungo yabo byumwihariko Inka, akaba ari byo byatumye iki kibazo gihagurikirwa, hagafatwa aba bakekwajo kuziba bakajya kuzibaga.
Ati “Hari abazibagira mu biraro, hari abazibagira mu gasozi, hari n’abazitwara bakazibagira kure y’urugo, ndetse hari n’abazigurisha ahandi kure babanje kuzishorere. Twaraburiye, twarigishije, twarasobanuye, ngira ngo hari abagize ngo iyo tuvuga tuba ari ukwivugira gusa ari ugukanga.”
ACP Rutikanga, avuga ko inka zikekwaho kwibwa n’aba bantu, zagiye zibwa mu Turere twa Rulindi, Gasabo, Gakenke, Bugesera, Gicumbi, ndetse no muri Nyarugenge mu bice bikirimo aborozi nko mu Murenge wa Kanyinya.
Avuga ko ikigaragaza ko aba bafashwe ari bo bari inyuma y’ubu bujura, ariko uko aborozi bari bamaze igihe bataka ubujura bw’amatungo “nibura uyu munsi barahumeka.”
Uwizeyimana Eugene alias Sekomo, umwe muri aba berekanywe uyu munsi, mu gihe cy’amezi atatu gusa yari amaze kubaga Inka ijana.
CP Rutikanga ati “Iyo bivuze ngo arazibaga, turanibaza ngo azibona ate? Zimugeraho zite? Ntumugire ngo ni we ugenda wenyine, aba afite abandi bantu akorana na bo.”
Yavuze ko ubujura bukekwa kuri uyu Sekomo, bwakorewe mu Turere twa Rulindo, Gicumbi, Gasabo na Gakenke.
Ati “Kandi uyu yanigeze kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa umwaka umwe, ndetse yigeze no gufatwa arakatirwa n’ubutabera afungwa imyaka ibiri muri Gereza ya Nyarugenge, arasohoka azize n’ubundi ibyo byaha by’ubujura bw’Inka.”
CP Rutikanga avuga ko abakorana n’uyu mugabo, biyita Abatenesi bagenda bamuha amakuru amufasha muri ubu bujura bw’amatungo.
Ati “Abo ngabo ni icyenda. Hari undi wiyongereyemo waturutse i Gicumbi, umwe aturuka mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ariko abenshi baturuka muri Jali mu Karere ka Gasabo.”
Avuga ko muri ibi bikorwa by’ubujura, aba bantu bakoranaga na Sekoma, bibaga Inka, ubundi bakajya kuzibaga, bagatwara inyama gusa babanje kuzikokora ku magufwa, kugira ngo byorohere umwana yakoreshaga muri ubu bujura, abashe kuzikorera.
RADIOTV10