Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye umusore ukekwaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho yagiye arya amafaranga y’abantu batandukanye abizeza ibitangaza, barimo umukobwa yabeshye urukundo ko azamushakira ibyangombwa bimujyana muri Canada, akamurya 3 000 $ [Arenga miliyoni 4 Frw].
Uyu musore w’imyaka 33 witwa Musabyimana Theophile uzwi nka Hirwa nk’izina yiyise avuga ko ari iry’akazi, yerekanywe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, mu gihe yafashwe tariki 19 Ukuboza.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu, ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwuga adafitiye ububasha, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku butekamutwe yakoreye umugore w’umwe mu biyita ba Noteri uherutse gufatwa na we, akamubwira ko baziranye, kandi ko ashaka kumwitura akamufunguza ngo kuko yamugiriye neza.
Ati “Yamusabye amafaranga 1 135 000, ayo mafaranga yavugaga ko ari yo kugira ngo asubizwe muri ba bantu bibwe ikibanza, noneho ngo dosiye isubire inyuma ngo mu Bugenzacyaha ngo hanyuma dosiye ntijye muri IECMS [sisiteme inyuzwamo ibireho].”
Iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko uyu muntu yagiye yaka abantu banyuranye amafaranga, abizeza ibyo azabakorera, bikarangira bitabaye.
Nko ku mukobwa yabeshye urukundo, uyu Musabyimana yamwizeje ko bazabana, ndetse ajya no kumwerekana mu muryango we, aza no kumwizeza ko azamushakira ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada, undi amuha ibihumbi bitatu by’idolari ( 3 000 USD).
Dr Murangira ati “Yaramubeshye barakundana, akajya ajya n’iwabo bamuzi, akajya afata imodoka akagenda akamufata ku kazi, akamugenza mu rugo, mu gitondo akamufata akamugeza ku kazi, undi akaba azi ko imodoka ko ari iye, kandi ari yo yabaga yakodesheje, hanyuma umukobwa aramwizera uyu Hirwa atangira kumubwira ukuntu azamufasha kujya muri Canada, ku ikubitiro umukobwa amuha ibihumbi bitatu by’amadolari.”
Dr Murangira yavuze kandi ko nyuma yo kumuha ibyo bihumbi bitatu by’amadolari, hari n’andi mafaranga uyu mukobwa yagendaga amuha, rimwe akamuha “ibihumbi magana atanu, ibihumbi managa abiri, ngo by’ibyangombwa…”
Hari abandi yagiye yizeza kubaha telefone zigezweho, akabaka amafaranga ari munsi y’igiciro cyazo, nk’uwo yari yizeje iPhone 16 Pro Max ku bihumbi 900 Frw, birangira atayimuhaye.
Undi yamuhaye ibihumbi 400 Frw amwizeza kuzamuhuza n’umucuruzi uzamuha iPhone 11 Pro Max, na we amaso ahera mu kirere.
Hari n’abo yizezaga kubasengera bagakira, aho hari uwo yabibeshye kugira ngo amusengere ngo azakire inyatsi, akamuha miliyoni 9 Frw.
Nanone kando hari abo yabeshye ko bafatanya mu gushora imari, nk’uwo yabwiye ko bafatanya mu ishoramari ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, akamusaba gushora imari ya miliyoni 11 Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wasabye abantu kujya bashishoza mu gihe bizezwa ibitangaza nk’ibi, yasabye ababa baratekewe umutwe n’uyu mugabo, kujya gutanga ikirego kugira ngo iperereze rigendere rimwe.
Yagize ati “Hari igihe haba hari ababeshywe, hari ufite ikirego, natere intambwe yegere RIB hano i Remera byiyongere ku bindi.”
Mu byaha akurikiranyweho kandi, harimo ibishingiye kwiyitirira inzego zirimo iz’umutekano n’iz’ubutabera, mu rwego rwo kugira ngo abone uko atekera umutwe abantu ngo abarye amafaranga yabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi ruvuga ko uyu Musabyimana Theophile atari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha, dore ko n’ubundi yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu, aho umwe yawufunzwe n’undi yasubikiwe mu myaka ibiri, akaba yari akiri mu bihano.
RADIOTV10