Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene butuma batabasha kubona ibyo kurya.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres mu nama yiga ku iterambere ry’imibereho iri kubera i Doha muri Qatar ahateraniye Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, biga ku ngingo zinyuranye zirimo kurwanya ubukene, guhanga imirimo igezweho ndetse no kwita ku bantu bose, hatagize n’umwe uheezwa muri ibyo bikorwa.
Si ubwa mbere abayobozi baturutse mu Bihugu binyuranye baganiriye kuri izi ngingo, dore ko zari zanaganiriweho mu nama ya mbere yabereye Copenhagen, muri Denmark mu mwaka wa 1995. Icyo gihe bemeje ko bagomba kubishyira mu bikorwa hagamijwe kugera ku ntego z’umwaka wa 2030.
António Manuel de Oliveira Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko hakiri umubare munini w’abaturage bakiri mu bukene bukabije.
Yagize ati “Birababaje kuba abaturage bagera kuri miliyoni 700 bakiri mu bukene bukabije, mu gihe 1% by’abaherwe bihariye kimwe cya kabiri cy’ubukungu bw’isi. Ntibyumvikana ukuntu miliyoni nyinshi zikigendana inzara, abandi bakaba bakicwa n’indwara zashoboraga kwirindwa.
Ntabwo byihanganirwa kuba miliyari enye z’abaturage batagerwaho na serivisi zo kubakura mu bukene. Guverinoma n’abikorera bagomba gufatanya guhanga imirimo igezweho, kandi iyo mirimo igomba no kugera ku bagore.
Tugomba gushyiraho amategeko ajyanye n’umurimo kugira ngo inyungu zitabangamira uburenganzira bw’abakozi.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibi bibazo bisanzwe bizwi, ariko imiyoborere idahwitse ari yo ituma bikomeza kubangamira iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Ibi bibazo ntabwo ari bishya, ariko imiyoborere yacu ntijyana na gahunda zo kubikemura. Guteza imbere imibereho y’abaturage ni urugendo rukomeza, ariko bisaba kujyana n’igihe.
Igikenewe uyu munsi ni ugushyiraho impinduka zitanga umusaruro, kandi tukubakira ku byagezweho. Umusaruro uzaterwa n’ibintu byinshi, ariko icy’ingenzi ni ukuzamura ubushobozi bw’abaturage.”
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko igisubizo cy’ibyo bibazo kitagomba gushakirwa ahandi, asaba bagenzi be kwigira ku Rwanda. Yanasabye ko abashyiraho ingamba zo kubikemura bagomba kuva mu magambo, ahubwo bagashyira mu bikorwa bitanga umusaruro ufatika.
Yagize ati “Kugira ngo iterambere rirambe, ntabwo ushobora gutegereza ko rizava hanze. Ubu buryo ni bwo bwagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage, guha abaturage ijambo mu bibakorerwa, no kubazwa inshingano ni ryo shingiro ry’imiyoborere yacu.
Buri cyemezo dufata kiba kigamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Tugomba no kwagura imikoranire, ariko ubufatanye bw’isi ntabwo butanga inyungu zingana. Tugomba kureka uburyo bwa kera kuko buheza igice kinini.
Kugira ngo ubwo bufatanye bugere ku rwego, bugomba kuba bugamije umusaruro ufatika, bikava mu magambo.”
Perezida wa Zimbabwe, Emerson Dambudzo Mnangagwa, yavuze ko yagerageje guhangana n’ibi bibazo ariko agatsikamirwa n’ibyemezo by’amahanga.
Yagize ati “Iterambere rikomeje kubangamirwa n’ibyemezo bidakwiye, birimo n’ibihano Igihugu cyacu cyashyiriweho.
Imihindagurikire y’ikirere na yo ikeneye amafaranga. Zimbabwe irasaba amavugurura mu mikorere y’inzego mpuzamahanga zishinzwe imari. Bagomba kutusonera inguzanyo kandi bakiyemeza gutanga inguzanyo zishyigikira iterambere.”
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko muri 2025, miliyoni 808 z’abatuye isi ziba mu bukene bukabije, zingana na 9.9% by’abatuye isi bose. Aba baturage ntibabasha kubona amadolari 3 yo kubatunga ku munsi umwe.
Iyi mibare kandi igaragaza ko miliyari 1.1 z’abaturage bugarijwe n’ubukene budashingiye ku byo binjiza ku munsi, mu gihe kugeza ubu, abaherwe ku isi bangana na 5% by’abatuye isi, ariko bihariye 69% by’ubutunzi bw’isi yose.
David NZABONIMPA
RADIOTV10










