Mu rubanza ruregwamo Aimable Karasira Nzaramba wakunze kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, Ubushinjacyaha bwongeye ibyaha bishya muri dosiye y’ikirego aregwamo, byanavuzwe agitabwa muri yombi ariko bitaburanwagaho.
Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu uregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside no gukurura amamacakubiri mu Banyarwanda, yari amaze iminsi aburana ku nzitizi yatanze zo kuba afite ibibazo byo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukorwaho uburyozwacyaha.
Raporo y’inzobere mu bibazo byo mu mutwe, yari iherutse kugaragaza ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, ariko Ubushinjacyaha bugasobanura ko uburwayi afite butamubuza kuburanishwa.
Byatumye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranye imipaka rwanzura ko impuguke zongera gukora isuzuma kuri Karasira, zigatanga indi raporo ari na yo yagombaga kuburanwaho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena, ariko urubanza rusubikwa itaburanyweho.
Urubanza rwasubitswe ku busabe bw’umunyamategeko wunganira uregwa utari witabiriye iburanisha rya none, wavuze ko kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, muri sisiteme y’ikoranabuhanga inyuzwamo ibiburanwaho, hagaragaye ibyaha by’inyongera ari byo; kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.
Ni ibyaha byanavuzweho ubwo Karasira yari agitabwa muri yombi, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavugaga ko ubwo rwajyaga gusaka iwe, rwasanze afite ibihumbi 10 USD, ndetse n’ama-Euro 520, ndetse na Miliyoni 3 Frw kimwe na miliyoni 11 Frw yari afite kuri Mobile Money, ariko akaba yarananiwe gusobanura aho yaturutse.
Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yavuze ko nubwo umukiliya we atitabiriye iburanisha ry’uyu munsi, ariko akeneye umwanya wo kugira icyo avuga kuri ibi byaha bishya byaje muri dosiye ye.
Ubushinjacyaha bwo bwifuzaga ko urubanza rukomeza, hakaburanwa kuri ibi byaba bishya, ariko Urukiko rwanzura ko mu nyungu z’ubutabera, urubanza rusubikwa, uregwa akazabanza kugira icyo avuga kuri ibi byaha bishya, ahibereye, rurwimurira tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
RADIOTV10