• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Humviswe ibitaramenyekanye ku rupfu rw’abana 10 ubwo haburanishwaga umugabo bari kumwe

radiotv10by radiotv10
09/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Humviswe ibitaramenyekanye ku rupfu rw’abana 10 ubwo haburanishwaga umugabo bari kumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo umugabo wari kumwe n’abana 10 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, waburanishirijwe mu ruhame, ubushinjacyaha bwagaragaje ibyabanjirije iyi mpanuka, na we avuga icyatumye barohama ariko cyamaganwa n’Ubushinjacyaha.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rubera mu gace kabereyemo iyi mpanuka mu kwezi gushize tariki 17 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho busaba urukiko guhamya uyu mugabo witwa Ndababonye Jean Pierre, icyaha, birimo ibyo yitangarije we ubwe.

Buvuga ko uregwa na we yiyemerera ko yagize uruhare muri iriya mpanuka, bukavuga ko yahamagaje abana 13 ngo abatware mu bwato atabanje kubimenyesha ababyeyi babo, ubundi agakoresha umwana umwe muri bo w’imyaka 14 ari we yahaye ingashya ngo abambutse abageze muri Ngororero.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yari ajyanye abo bana mu kazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, kandi ko mbere yo kujyana abo bana 13 yari yabanje kumenyeshwa ko ubwo bwato butagomba kurenza abantu batatu, ariko akinangira.

Buvuga ko ubwato bugeze mu mazi, yahise abusunika atitaye ku kuba bwari butwaye abantu barengeje umubare w’abagombaga kubujyamo, bwageramo hagati bukaremererwa bukarohama kuko yari yarengeje umubare.

Ubushinjacyaha bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abana barokotse iyi mpanuka ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa mu ibazwa, bwasabye Urukiko kumuhamya icyaha, bukamukatira gufungwa imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Uregwa ugaragaza ko na we yababajwe n’ibyabaye, akavuga ko nta ruhare yagize mu gutuma aba bana barohama, ahubwo ko ngo ubwo bari mu bwato bagezemo hagati bakabukiniramo, bigatuma bucubangana ari na bwo bwarohamaga.

Ni imvugo yahise yamaganwa n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko byatewe no kuba ubwato bwari bwaremerewe kandi ko bwari bwarapfumutse kandi ko byari binazwi na mbere y’uko abukoresha.

Avuga kuri iki gihano yasabiwe, Ndababonye yasabye Urukiko guca inkoni izamba kuko yemera icyaha akanagisabira imbabazi, asaba ko yahanishwa igifungo gisubitse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwahise rupfundikira urubanza, rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki 15 Kanama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 10 =

Previous Post

P.Kagame yagaragaje abari inyuma y’imvururu ziri muri Afurika anaburira abagambirira inabi u Rwanda

Next Post

Amafaranga yagerekwaga Rutahizamu ukomeye yatewe ishoti n’ikipe ye, iyamwifuzaga itaha yimyiza imoso

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Amafaranga yagerekwaga Rutahizamu ukomeye yatewe ishoti n’ikipe ye, iyamwifuzaga itaha yimyiza imoso

Amafaranga yagerekwaga Rutahizamu ukomeye yatewe ishoti n’ikipe ye, iyamwifuzaga itaha yimyiza imoso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.