Bamwe mu bakoreye akazi ko gucunga umutekano mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko bambuwe amafaranga nyuma yuko abakozemo akazi k’amasuku na bo batabaje basaba kwishyurwa ayabo bakoreye.
Aba bakoze akazi ko gucunga umutekano muri iki Kigo Nderabuzima cya Maraba, bavuga ko bishyura nyiri Kompanyi ya Highly Friendship LTD ari we Kubwimana Jean Claude, wabahaye akazi akababwira ko na we atarishyurwa n’Ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima.
Habyarimana Modeste wakoreye iyi Kompanyi akaba yarambuwe amafaranga y’amezi atatu, avuga ko ubwo yishyuzaga amafaranga yakoreye, yagiye asiragizwa.
Ati “Tubaza rwiyemezamirimo akatubwira ko na we Ikigo Nderabuzima cya Maraba kitaramwishyura. Ikibazo ni uko n’iyo tubajije Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima na we atubwira ngo tubaze rwiyemezamirimo waduhaye akazi. Badushyira mu gihirahiro.”
Shumbusho Emmanuel na we ati “Twakoze twizeye ko bazatwishyura baratwambura, imiryango yacu ubu irashonje, nta mutuelle de sante dufite twari tuzi ko ariho tuzayakura, twanabaza bakadusiragiza.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi bakoranye ndetse ngo bamwe bahise bahitamo kureka akazi kugira ngo babanze bishyurwe ayo bakoreye kuko babonaga amaze kuba menshi. Ibi byatumye rwiyemezamirimo ashaka abakozi bashya basimbura abo atarishyura.
Kubwimana Jean Claude uhagarariye Kompanyi ya Highly Friendship LTD yakoreshaga aba baturage, avuga ko icyatumye atishyura aba bakozi, ari uko na we atarishyurwa n’Ikigo Nderabuzima.
Ati “Kugeza kuri iyi saha uku ni ukwezi kwa gatanu ntahembwa n’icyo Kigo Nderabuzima, byatumye abakozi bigumura bareka akazi, biba ngombwa ko nshaka abandi bakozi kugira ngo akazi gakomeze, ariko kugeza ubu nanjye sindahembwa , ubu ndi kugerageza nkishyura abo bashya nahaye akazi ntegereje ko Ikigo Nderabuzima kinyishyura nkishyura abo ba mbere.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba, Munyaneza Emmanuel avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko mu gihe kitarenze uku kwezi kizaba cyakemutse.
Ati “Icyo kibazo kiranzwi ndetse hari n’ibyo twumvikanye na rwiyemezamirimo mu rwego rwo kugikemura. Bitarenze uku kwezi kiraba cyacyemutse.”
Abaturage bavuga ko muri iki Kigo Nderabuzima hakunze kugaragara ibi bibazo byo gukoresha abakozi bakamburwa dore ko uretse aba bacunga umutekano muri iki Kigo Nderabuzima no mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, hari abandi bakoraga isuku muri iki Kigo Nderabuzima batakaga kwamburwa amafaranga bakoreye.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10