• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yasobanuye uko yabigenje

radiotv10by radiotv10
20/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
3
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa usanzwe akora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, aremera icyaha cyo gusambanya umwana wo muri uru rugo yakoragamo ndetse akavuga n’uko yabigenje ubwo yahohoteraga uwo mwana.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye saa kumi z’umugoroba wo ku itariki 11 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba.

Uyu mukobwa yasanze mu cyumba uwo mwana yasambanyije aho yari aryamye nyuma yo kuva kwiga, ubundi ahita amukorera ibyo bya mfura mbi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, yemera icyaha akanasobanura uburyo yagikozemo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Ntakirutimana says:
    3 years ago

    Ubwo byari byanze nyine iyaza nkamukora akareka kurenjyera kumwana

    Reply
  2. Goho says:
    3 years ago

    Ubuse yabigenje ate?ufite ikibazo kugushaka views

    Reply
  3. Vianney says:
    3 years ago

    Ngo yasobanuye uko yabigenje?
    Ubu usobanuye koysbigenje ate mubyukuri???

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seven =

Previous Post

Kigali: Byamenyekanye ko Fuso yakoze impanuka ikomeye yanagonze imodoka yarimo uwabaye Minisitiri

Next Post

Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.