Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse n’ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi wavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kuva mu bice byose ryafashe.

Ni imyigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, aho Abanyekongo benshi bigabije imihanda mu bice binyuranye by’uyu mujyi ugiye kuzuza umwaka ugenzurwa na AFC/M23.

Ni imyigaragambyo ibaye nyuma yuko Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) zongerewe igihe zikageza tariki 20 Ukuboza 2026.

Nanone kandi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwe, aho yongeye kuvuga ko rifashwa n’u Rwanda, ngo rigomba kurekura ibice byose ryafashe.

Ibi byatumye bamwe mu Banyekongo baba mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, bagira umujinya mwinshi, kuko bamaze kubona itandukaniro ryo kuba mu bice bigenzurwa n’iri huriro n’ibiri mu maboko ya Leta, bakavuga ko ibyatangajwe na Tshisekedi “akwiye kubivuga avuye aho” kuko bamaze kubona amahoro batigeze bagira mbere.

Aba Banyekongo bo mu Mujyi wa Goma kandi, bari kugaragaza agahinda batewe no kuba iri Huriro ryarekuye Umujyi wa Uvira, bakavuga ko batewe impungenge na bagenzi babo bo muri uriya mujyi bagiye kongera gusubira mu bibazo nyamara bari bagiye kubona agahenge.

Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura abasirikare bayo mu Mujyi wa Uvira, n’ubundi abatuye muri uriya mujyi bahise birara mu mihanda, bamagana icyo cyemezo, kuko bari batangiye gusogongera ku mahoro n’umutekano bari bazaniwe n’iri huriro.

Gusa iri Huriro ryabizeje ko “ritabasize iheruheru” kuko ryari ryasabye ko uyu mujyi urindirwa umutekano n’ingabo zidafite aho zibogamiye kugira ngo ryizere ko abawutuye bazakomeza gutekana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Next Post

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Related Posts

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.