Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bw’Ibigo bibiri bikora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu no gutwara abantu, mu Rwanda hatangijwe ikoreshwa ry’utugare na moto nto bikoresha amashanyarazi, aho uyu mwaka uzasiga nibura hamaze kuza ibigera muri 500.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo eWAKA gisanzwe gitanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bantu kifashishije moto zikoresha amashanyarazi ndetse n’ikigo AC Mobility gisanzwe ari cyo nyiri ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutwara abagenzi rizwi nka Tap&Go.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, yatumye hahita hatangira gukoreshwa utugare duto na moto nto zizwi nka scooters bigera muri 50.

Iki kigo eWAKA gitangaza ko gifite intego yo kuzana izi moto n’amagare 500 kugeza mu mpera z’uyu mwaka, bizajya byifashishwa mu gutembera umujyi wa Kigali, ndetse no mu gutwara ibicuruzwa

Muri uyu mushinga ugamije gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yo gukoresha ingufu zidahumanya ikirere kandi n’ubwikorezi buhendutse, biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira hamaze kugera ibi bikoresho 1 000.

Umuyobozi Mukuru wa eWAKA, Celeste Vogel, yavuze ko bishimiye gukorana na AC Mobility Rwanda, kandi ko isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’ibi binyabiziga bikoresha amashanyarazi, rikomeje gukura ku rwego rushimishije ugereranyije n’ahandi muri Afurika.

Ati “Imiterere y’amasoko yatumye dufata icyemezo cyacu cyo kwagurira ibikorwa mu Rwanda no gukorana n’ikigo kiza ku isonga mu ikoranabuhanga rigezweho ritanga ibisubizo mu gutwara abagenzi.”

Umuyobozi Mukuru wa AC Mobility Rwanda, Jones Kizihira na we yavuze ko bishimiye gukorana n’iki kigo cya eWAKA, avuga ko bije gutanga umusanzu w’ubwikorezi no gutwara abagenzi mu kuzamura urwego rw’Ubukungu.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikenewe cyane. Twizeye ko binyuze muri ubu bufatanye na eWAKA, tuzaha imbaraga ikoreshwa ry’amagare yikorera imizigo na za scooter bikoresha amashanyarazi mu Rwanda.”

U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuba ruri gutera intambwe ishimishije mu ikoreshwa ry’ibinyabiziga bidahumanya ikirere, aho hakomeje kugaragara kompanyi zizana moto zikoresha amashanyarazi, zikoreshwa mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 15 =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

Next Post

Perezida Kagame, Inshuti y’urubyiruko rwamwakiranye morali yo hejuru

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame, Inshuti y’urubyiruko rwamwakiranye morali yo hejuru

Perezida Kagame, Inshuti y’urubyiruko rwamwakiranye morali yo hejuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.