Imirwano ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwanirira ubutegetsi bwa DRC, yaramutse yumvikana mu gace ka Kasopo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025, nk’uko amakuru dukesha ikinyamakucuru ACTUALITE.CD abihamya.
Ni imirwano yashojwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo usanzwe urwanrira ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba AFC/M23.
Abatuye muri ibi bice byaramukiyemo imirwano, bavuga ko baramutse bumva urusaku rw’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo Wazalendo yari igabye ibi bitero.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri muri aka gace hari agahenge dore ko n’ubundi mu minsi ishize, hari habereye imirwano na bwo yashozwaga na Wazalendo yashakaga kwisubiza ibice yambuwe na AFC/M23.
Gusa muri icyo gihe, Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryakomeje kongera imbaraga za gisirikare muri aka gace ka Kasopo, aho ryohereje abasirikare benshi n’intwaro kugira ngo ribashe guhangana n’ibi bitero by’uruhande bahanganye.
Ihuriro AFC/M23 ryo rikomeje kuvuga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abacancuro, bakomeje ibikorwa byabo byo kurasa mu bice bitumwe n’abaturage, bakivugana abatari bacye, abandi benshi bakava mu byabo.
RADIOTV10