Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

I Masisi urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo rwabyutse rwambikanye

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
I Masisi urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo rwabyutse rwambikanye
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwanirira ubutegetsi bwa DRC, yaramutse yumvikana mu gace ka Kasopo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025, nk’uko amakuru dukesha ikinyamakucuru ACTUALITE.CD abihamya.

Ni imirwano yashojwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo usanzwe urwanrira ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba AFC/M23.

Abatuye muri ibi bice byaramukiyemo imirwano, bavuga ko baramutse bumva urusaku rw’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo Wazalendo yari igabye ibi bitero.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri muri aka gace hari agahenge dore ko n’ubundi mu minsi ishize, hari habereye imirwano na bwo yashozwaga na Wazalendo yashakaga kwisubiza ibice yambuwe na AFC/M23.

Gusa muri icyo gihe, Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryakomeje kongera imbaraga za gisirikare muri aka gace ka Kasopo, aho ryohereje abasirikare benshi n’intwaro kugira ngo ribashe guhangana n’ibi bitero by’uruhande bahanganye.

Ihuriro AFC/M23 ryo rikomeje kuvuga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abacancuro, bakomeje ibikorwa byabo byo kurasa mu bice bitumwe n’abaturage, bakivugana abatari bacye, abandi benshi bakava mu byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

Next Post

Perezida Kagame yakiriye umukinnyi w’iteramakofe amuha impano y’igihembo yegukanye ku Isi

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye umukinnyi w’iteramakofe amuha impano y’igihembo yegukanye ku Isi

Perezida Kagame yakiriye umukinnyi w’iteramakofe amuha impano y’igihembo yegukanye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.