Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in MU RWANDA
0
I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu,haraturuka inkuru ibabaje y’abana babiri barimo uw’imyaka itanu n’undi w’itandatu bamaze kumenyekana ko bishwe n’inkangu y’umusozi watengutse ukabagwira.

Uyu musozi wa Huye uherereye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka watengutse usanga hari abana bari kuvoma ku iriba riri munsi yawo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butangaza ko hamaze kumenyekana ko abana babiri bishwe n’iyi nkangu, barimo umwe w’umukobwa w’imyaka itanu (5) n’undi w’umuhungu w’imyaka itandatu (6).

Kagina Diogene usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuhinzi uri kuyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyundo, yavuze ko bikekwa ko iyi nkangu yahitanye abandi bana babiri bivugwa n’ababyeyi babo ko bashobora kuba bahitanywe n’iyi nkangu.

Uyu muyobozi avuga ko iyi nkangu yari ifite uburemere kuko itaka ryamanutse ryageze ahangana na Metero ziri hagati ya 300 na 500.

Ati “Kandi noneho igiteye inkeke ni uko byagiye bisimbuka [ibitaka] tunakeka ko byabasimbukiye noneho bikabatabamo.”

Uyu mukozi usanzwe ashinzwe iby’ubuhinzi avuga ko iyi nkangu yabaye nta mvura yaherukaga kugwa muri aka gace.

Ati “Umurenge wa Nyundo ufite ubutaka bw’inombe ariko bufite amazi cyane. Nta mvura yaraye iguye, yaherukaga kugwa mu minsi ibiri ishize ariko turakeka ko ubutaka bwamaze gusoma noneho n’aho hantu hatengutse bigaragara ko ubutaka buri ku rutare bikaba ari byo bayeteye kuba bugenda bwimuka mu buryo bworoshye.”

Avuga ko inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano batangiye gukorana kugira ngo hakomeze gushakishwa n’abandi bana bikekwa ko bagwiriye n’uyu musozi.

Ni inkangu ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 13 =

Previous Post

Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Next Post

Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.