Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi

radiotv10by radiotv10
03/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibidashoboka byarashobotse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hari agace ko muri Kinshasa gasanzwe ari irimbi, ariko ubu rikaba riri guturwa ku bwinshi, ndetse ngo abahubatse biganjemo abasirikare bakuru, none ubu abazima n’abapfu barabanye.

Ni irimbi rya Kinsuka muri Komini ya Mont-Ngafula yo mu majyepfo y’Umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa.

Abantu bakomeje kuza gutura muri iri rimbi ku bwinshi uko bwije uko bucyeye, aho ubu hatuye imiryango myinshi nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Uwo muri umwe mu miryango ituye muri iri rimbi, yasobanuye uko yaje kuhatura, avuga ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bagurishije ubutaka n’umugore kugira ngo ajye abona aho ashyingura abo mu muryango we.

Ati “Yahaguze kugira ngo ajye ahashyingura abo mu muryango we. Ni bwo yubatse ziriya nzu mubona. Yaje kuntuza hano kugira ngo nzajye mucungira umutungo.”

Ngo izo nyubako zubatswe mu ijoro ndetse nyinshi ni iza bamwe mu basirikare bafite amapeti yo hejuru nk’uko bitangazwa na Paul Bangala wari usanzwe ari nyiri ubu butaka bw’irimbi.

Ati “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abantu. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abajenerali n’abagore babo.”

Paul Bangala avuga ko yiyambaje ubuyobozi na Polisi, ndetse akageza kuri izi nzego iby’iki kibazo, ariko ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti.

Ni mu gihe i Kinshasa, ubusanzwe amarimbi ari ubutaka bwitabwaho cyane, ndetse hakubahwa nk’ahantu haruhukiyemo abitabye Imana.

Imva ziri muri iri rimbi rikomeje guturwa, zagiye zangirika, ndetse bamwe bazikoresha nk’ibyobo bifata amazi, izindi zikaba zikomeje gutwarwa n’isuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Next Post

Rusizi: Abakunze kurira ayo kwarika ubu bari mu mu byishimo bidasanzwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abakunze kurira ayo kwarika ubu bari mu mu byishimo bidasanzwe

Rusizi: Abakunze kurira ayo kwarika ubu bari mu mu byishimo bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.