Ibidashoboka byarashobotse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hari agace ko muri Kinshasa gasanzwe ari irimbi, ariko ubu rikaba riri guturwa ku bwinshi, ndetse ngo abahubatse biganjemo abasirikare bakuru, none ubu abazima n’abapfu barabanye.
Ni irimbi rya Kinsuka muri Komini ya Mont-Ngafula yo mu majyepfo y’Umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa.
Abantu bakomeje kuza gutura muri iri rimbi ku bwinshi uko bwije uko bucyeye, aho ubu hatuye imiryango myinshi nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Uwo muri umwe mu miryango ituye muri iri rimbi, yasobanuye uko yaje kuhatura, avuga ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bagurishije ubutaka n’umugore kugira ngo ajye abona aho ashyingura abo mu muryango we.
Ati “Yahaguze kugira ngo ajye ahashyingura abo mu muryango we. Ni bwo yubatse ziriya nzu mubona. Yaje kuntuza hano kugira ngo nzajye mucungira umutungo.”
Ngo izo nyubako zubatswe mu ijoro ndetse nyinshi ni iza bamwe mu basirikare bafite amapeti yo hejuru nk’uko bitangazwa na Paul Bangala wari usanzwe ari nyiri ubu butaka bw’irimbi.
Ati “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abantu. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abajenerali n’abagore babo.”
Paul Bangala avuga ko yiyambaje ubuyobozi na Polisi, ndetse akageza kuri izi nzego iby’iki kibazo, ariko ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti.
Ni mu gihe i Kinshasa, ubusanzwe amarimbi ari ubutaka bwitabwaho cyane, ndetse hakubahwa nk’ahantu haruhukiyemo abitabye Imana.
Imva ziri muri iri rimbi rikomeje guturwa, zagiye zangirika, ndetse bamwe bazikoresha nk’ibyobo bifata amazi, izindi zikaba zikomeje gutwarwa n’isuri.
RADIOTV10