Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Real Madrid irifuza Roberto De Zerbi usanzwe atoza ikipe ya Brighton& Hove Albion FC nk’umusimbura wa Carlo Ancelotti uzatandukana n’iyi kipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye. Ibinyamakuru bitandukanye by’I Burayi bikomeje kubigarukaho cyane.

Ancelotti ategerejweho kongera guhesha ikipe ya Real Madrid igikombe cya Shampiyona (ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona) ategerejweho kandi kongera guhesha iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League kibitswe na Manchester City kugeza ubu, nyuma y’ibi akajya gutoza ikipe y’Igihugu ya Brazil nk’uko bitekerezwa.

Amazina menshi y’abashobora kumusimbura yagiye agarukwaho harimo n’uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid ubu utoza Bayer Leverkusen yo mu Budage, Xabi Alonso, gusa nk’uko bitangazwa na Cadena, ikipe ya Real Madrid itazirwa Los Blancos ngo izakora ibishoboka byose izane Roberto De Zerbi Santiago Bernabeu i Madrid nyuma y’akazi gakomeye ari gukorera Brighton.

Roberto De Zerbi yaje mu ikipe ya Brighton umwaka w’imikino ushize avuye muri Shaktar Donesk, aza asimbuye Graham Potter wari ugiye muri Chelsea FC.

Nyuma y’igihe gito ahageze yahise atsindira imitima y’abakunzi ba Brighton ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bijyanye n’uburyo akina umupira we ndetse akanatsinda amakipe makuru.

Nanone kandi iyi kipe ntiyigeze ihindura gahunda yo kugurisha abakinnyi bayo beza, aho mu mpeshyi iheruka yagurishije abarimo Alexis McAllister wagiye muri Liverpool na Moises Caicedo wagiye muri Chelsea kimwe n’abandi.

Ubu Brighton ni iya 3 ku rutonde rwa Shampiyona, ikaba ari nayo imaze kwinjiza ibitego byinshi kugeza ubu (18) mu mikino 6 gusa, bivuze ko nibura yinjiza ibitego 3 kuri buri mukino.

Bivugwa ko uwakwifuza gukura Roberto De Zerbi muri Brighton yakwishyura angana na Miliyoni 11 z’Ama-Pound, yaba ari macye cyane kuri Real Madrid irimo ishima cyane akazi arimo gukora mu Bwongereza.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Next Post

Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.