Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibigwi by’umutoza wabengutswe n’kipe y’ibikombe i Burayi igiye gutandukana n’uyisizemo amateka aremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Real Madrid irifuza Roberto De Zerbi usanzwe atoza ikipe ya Brighton& Hove Albion FC nk’umusimbura wa Carlo Ancelotti uzatandukana n’iyi kipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye. Ibinyamakuru bitandukanye by’I Burayi bikomeje kubigarukaho cyane.

Ancelotti ategerejweho kongera guhesha ikipe ya Real Madrid igikombe cya Shampiyona (ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona) ategerejweho kandi kongera guhesha iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League kibitswe na Manchester City kugeza ubu, nyuma y’ibi akajya gutoza ikipe y’Igihugu ya Brazil nk’uko bitekerezwa.

Amazina menshi y’abashobora kumusimbura yagiye agarukwaho harimo n’uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid ubu utoza Bayer Leverkusen yo mu Budage, Xabi Alonso, gusa nk’uko bitangazwa na Cadena, ikipe ya Real Madrid itazirwa Los Blancos ngo izakora ibishoboka byose izane Roberto De Zerbi Santiago Bernabeu i Madrid nyuma y’akazi gakomeye ari gukorera Brighton.

Roberto De Zerbi yaje mu ikipe ya Brighton umwaka w’imikino ushize avuye muri Shaktar Donesk, aza asimbuye Graham Potter wari ugiye muri Chelsea FC.

Nyuma y’igihe gito ahageze yahise atsindira imitima y’abakunzi ba Brighton ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bijyanye n’uburyo akina umupira we ndetse akanatsinda amakipe makuru.

Nanone kandi iyi kipe ntiyigeze ihindura gahunda yo kugurisha abakinnyi bayo beza, aho mu mpeshyi iheruka yagurishije abarimo Alexis McAllister wagiye muri Liverpool na Moises Caicedo wagiye muri Chelsea kimwe n’abandi.

Ubu Brighton ni iya 3 ku rutonde rwa Shampiyona, ikaba ari nayo imaze kwinjiza ibitego byinshi kugeza ubu (18) mu mikino 6 gusa, bivuze ko nibura yinjiza ibitego 3 kuri buri mukino.

Bivugwa ko uwakwifuza gukura Roberto De Zerbi muri Brighton yakwishyura angana na Miliyoni 11 z’Ama-Pound, yaba ari macye cyane kuri Real Madrid irimo ishima cyane akazi arimo gukora mu Bwongereza.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 13 =

Previous Post

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Next Post

Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Igikekwa ku rupfu rw’abahungu babiri basanze bapfiriye mu nzu nyuma yo kwica urugi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.