Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

“Ibikorwa byibasira UN ntibyemewe” – MONUSCO yamaganye abigaragambya muri RDC

radiotv10by radiotv10
11/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
DRCongo: Habura gato ngo Abanyekongo birare mu mihanda babwiwe ibisa nko kubakanga
Share on FacebookShare on Twitter

Bintou Keita Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko tariki 10 Gashyantare 2024 urubyiruko rwabyukiye imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa, rutwika amapine ruvuga ko rurambiwe kwicwa, ibi bihugu ntibigire icyo bikora.

Ni inkundura yo kugaragaza ko amahanga ntacyo akora ku mutekano mucye uvugwa mu Burasirazuba bwa Congo yatangijwe n’ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya DRC mu mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu cya Côte d’Ivoire, aho bakoze ikimenyetso kigaragaza gufunga umunwa cyangwa se guceceka mu gihe abantu barimo kwicwa.

Ni igikorwa cyakozwe n’abagize Guverinerma i Kinshasa, bucya urubyiruko mu mujyi wa Kinshasa rujya kwigaragambya imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa ndetse ikigo cy’Abafaransa cya Canal+ kiratwikwa.

Imodoka z’ibigo bikorera Umuryango w’Abibumbye zibasiwe, ndetse imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire iratwika.

Ambasade ya Côte d’Ivoire yagize iti”Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 mu mujyi wa Kinshasa abantu bibasiye imodoka ya Ambasade n’imiryango mpuzamahanga yemewe gukorera muri DRC. Imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire yarangijwe bikomeye, kandi ni ibikorwa bibangamiye ubuzima bwa muntu n’ibyabo. Ambasade ya Côte d’Ivoire ikaba isaba abaturage n’igihugu cyabo kwigengesera, kwirinda kujya mu tubari, no kwirinda kwambara imyenda igaragaza igihugu cyabo no kwirinda guhangana n’Abanyekongo.”

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yamaganye urugomo rwibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Ibikorwa byibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango yabo ntibyemewe.”

Yibukije ko kwibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bibangamira akazi ka MONUSCO irimo gufasha ingabo za FARDC guhangana n’umutwe wa M23, asaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa n’ababigiramo uruhare bagakurikiranwa.

Umwe mu rubyiruko ruvuga ko ruharanira uburenganzira bw’abaturage witwa
Patrick Ricky Paluku, mu butumwa yoherereje abigaragambya, yagize ati “Ubu hagiye gukurikiraho Ambasade y’u Bufaransa nyuma ya Ambasade ya Amerika i Kinshasa, dushyire ubwenge ku gihe dutwike Ambasade zose za Amerika, France, Ubwongereza, Pologne n’imodoka zose za MONUSCO, PAM na UNHCR. Muri makeya ikintu cyose cy’Umuryango w’Abibumbye muri RDC harimo n’imiryango mpuzamahanga nterankunga ibakorera muri serivisi z’ubutasi.”

Mu butumwa Paluku Ricky Patrick yanyujije muri gurupe za Whatsapp tariki 9 Gashyantare 2024, yari yavuze ko kwigaragambya bidahagije ahubwo hakwiye kugira ibikorwa byangiza inyungu z’ibihugu bishinjwa gushyigikira u Rwanda, avuga ko hakwiye kwibasirwa ikigo cy’Abafaransa Canal+, guhombya ingendo z’indenge zikorera muri RDC hamwe n’ibigo by’ubucuruzi bikorera muri iki gihugu.

Kimwe mu bikomeje kuzamura uburakari bw’abaturage ni uburyo inyeshyamba za M23 zikomeje gutsinda ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bakavuga ko irimo gufashwa n’u Rwanda.

Icyakora abandi baturage bavuga ko Leta ya Kinshasa yagombye guca bugufi ikabumva bakaganira amahoro akagaruka, mu gihe abandi bavuga ko bashyigikiye Leta yabo yanze imishyikirano ahubwo bagomba gutera u Rwanda bakarutsinda.

Nubwo Leta ya Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ubuyobozi bwa M23 butangaza ko burwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka 30 mu buhunzi mu bihugu byo mu Karere, abandi bakaba bicwa na FDLR n’indi mitwe ifite ingengabitecyerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bwa M23 busaba ko imitwe yitwaza intwaro y’abanyamahanga icyurwa mu bihugu byabo, naho imitwe yo mu gihugu igasubizwa mu buzima busanzwe, impunzi zose zigacyurwa mu gihugu ndetse zikarindirwa umutekano.

RadioTV10Rwanda 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 5 =

Previous Post

Umugabo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu arapfa

Next Post

Ubuyobozi bwa RTDA bwagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

Ubuyobozi bwa RTDA bwagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.