Bintou Keita Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.
Ni nyuma y’uko tariki 10 Gashyantare 2024 urubyiruko rwabyukiye imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa, rutwika amapine ruvuga ko rurambiwe kwicwa, ibi bihugu ntibigire icyo bikora.
Ni inkundura yo kugaragaza ko amahanga ntacyo akora ku mutekano mucye uvugwa mu Burasirazuba bwa Congo yatangijwe n’ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya DRC mu mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu cya Côte d’Ivoire, aho bakoze ikimenyetso kigaragaza gufunga umunwa cyangwa se guceceka mu gihe abantu barimo kwicwa.
Ni igikorwa cyakozwe n’abagize Guverinerma i Kinshasa, bucya urubyiruko mu mujyi wa Kinshasa rujya kwigaragambya imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa ndetse ikigo cy’Abafaransa cya Canal+ kiratwikwa.
Imodoka z’ibigo bikorera Umuryango w’Abibumbye zibasiwe, ndetse imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire iratwika.
Ambasade ya Côte d’Ivoire yagize iti”Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 mu mujyi wa Kinshasa abantu bibasiye imodoka ya Ambasade n’imiryango mpuzamahanga yemewe gukorera muri DRC. Imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire yarangijwe bikomeye, kandi ni ibikorwa bibangamiye ubuzima bwa muntu n’ibyabo. Ambasade ya Côte d’Ivoire ikaba isaba abaturage n’igihugu cyabo kwigengesera, kwirinda kujya mu tubari, no kwirinda kwambara imyenda igaragaza igihugu cyabo no kwirinda guhangana n’Abanyekongo.”
Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yamaganye urugomo rwibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Ibikorwa byibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango yabo ntibyemewe.”
Yibukije ko kwibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bibangamira akazi ka MONUSCO irimo gufasha ingabo za FARDC guhangana n’umutwe wa M23, asaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa n’ababigiramo uruhare bagakurikiranwa.
Umwe mu rubyiruko ruvuga ko ruharanira uburenganzira bw’abaturage witwa
Patrick Ricky Paluku, mu butumwa yoherereje abigaragambya, yagize ati “Ubu hagiye gukurikiraho Ambasade y’u Bufaransa nyuma ya Ambasade ya Amerika i Kinshasa, dushyire ubwenge ku gihe dutwike Ambasade zose za Amerika, France, Ubwongereza, Pologne n’imodoka zose za MONUSCO, PAM na UNHCR. Muri makeya ikintu cyose cy’Umuryango w’Abibumbye muri RDC harimo n’imiryango mpuzamahanga nterankunga ibakorera muri serivisi z’ubutasi.”
Mu butumwa Paluku Ricky Patrick yanyujije muri gurupe za Whatsapp tariki 9 Gashyantare 2024, yari yavuze ko kwigaragambya bidahagije ahubwo hakwiye kugira ibikorwa byangiza inyungu z’ibihugu bishinjwa gushyigikira u Rwanda, avuga ko hakwiye kwibasirwa ikigo cy’Abafaransa Canal+, guhombya ingendo z’indenge zikorera muri RDC hamwe n’ibigo by’ubucuruzi bikorera muri iki gihugu.
Kimwe mu bikomeje kuzamura uburakari bw’abaturage ni uburyo inyeshyamba za M23 zikomeje gutsinda ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bakavuga ko irimo gufashwa n’u Rwanda.
Icyakora abandi baturage bavuga ko Leta ya Kinshasa yagombye guca bugufi ikabumva bakaganira amahoro akagaruka, mu gihe abandi bavuga ko bashyigikiye Leta yabo yanze imishyikirano ahubwo bagomba gutera u Rwanda bakarutsinda.
Nubwo Leta ya Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ubuyobozi bwa M23 butangaza ko burwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka 30 mu buhunzi mu bihugu byo mu Karere, abandi bakaba bicwa na FDLR n’indi mitwe ifite ingengabitecyerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubuyobozi bwa M23 busaba ko imitwe yitwaza intwaro y’abanyamahanga icyurwa mu bihugu byabo, naho imitwe yo mu gihugu igasubizwa mu buzima busanzwe, impunzi zose zigacyurwa mu gihugu ndetse zikarindirwa umutekano.
RadioTV10Rwanda