Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame Charlie Kirk, hanashyirwaho igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 USD k’uwatanga amakuru yatuma afatwa.
FBI yashyize hanze ibi bigaragaza uwo mugabo, nyuma yo kohereza abakora iperereza ahantu hagera mu bihumbi birindwi.
Nyuma y’amasaha 24 uriya mugizi wa nabi yivuganye uyu mugabo wari ukomeye ku mahame yo hambere, Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwasabye Abanyamerika kugira uruhare mu kubona uyu mwicanyi.
Uyu wari inkoramutima ya Trump wamufashaga mu kwigarurira imitima y’urubyiruko, ari gufatwa nk’uwahowe guharanira ukuri n’ubwisanzure.
Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwabereye kuri Kaminuza ya Utah, FBI yashyize hanze amashuho agaragaza umugabo muto muto ugaragara nk’umunyeshuri wambaye imyenda yirabura iriho ibendera rya USA, n’amadarubindi y’umurimbo akumira izuba ndetse n’akagofero yamanuye ngo ahishe mu maso.
Uyu mugabo yambaye inkweto za pantufule zo mu bwoko bwa Converse. Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za America yashyizeho amadolari ibihumbi 100 ku muntu wese watanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.
Uyu mwicanyi, yagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze, azamuka ku gisenge cy’inzu muri metero 180 uvuye aho nyakwigendera yarasiwe. Yarashe isasu rimwe, aho abahanga mu by’imbunda bavuga ko yakoresheje imbunda ikomeye cyane, kandi ifite ikoranabuhanga ridasanzwe rifasha umurashi gupima neza igipimo cy’uraswa, hatabayeho kurasa inshuro nyinshi.
Polisi kandi yatangaje ko yabonye imbunda yakoreshejwe n’uyu mugabo, iri mu gihuru. Ibitangazamakuru byo muri America biravuga ko iyi mbunda yakoreshejwe yatumijwe hanze yo mu bwoko bwa Mauser de calibre 30-06 iri mu bwoko bw’izikoreshwa mu guhiga.
Abari gukora iperereza kandi batangaje ko banabonye aho uyu mugabo yakandagiye ndetse n’ibipimo by’ikiganza cye.
RADIOTV10