Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane

radiotv10by radiotv10
03/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto n’amashusho bigaragaza Perezida wa Kenya, Dr William Ruto ari kugenda afata icyo kunywa cya mu gitondo anyuzamo akanareba kuri telefone, hamenyekanye igihe yafatiwe n’icyo yari agiye gukora.

Ni amafoto n’amashusho bikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashima uyu Mukuru w’Igihugu wakunze kugaragaza kwicisha bugufi.

Aya amafoto n’amashusho byafashwe ku wa wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ubwo Perezida William Ruto yerecyezaga mu cyumba kigari yayoboreyemo Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari yatumije ngo Guverinoma yige ku kibazo cy’imyuzure ikomeje kwibasira iki Gihugu.

Ikinyamakuru Standard Media gikorera muri Kenya, kiri mu byatangaje aya makuru y’uburyo Perezida William Ruto yagiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri ari kunywa icyo kunywa cya mu gitondo.

Mu butumwa dukesha iki kinyaamkuru, buvuga ko “Perezida William ruto yagaragaye anywa akarahure k’icyayi ubwo yari agiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.”

EARLIER: President William Ruto enjoying a cup of tea ahead of the Cabinet meeting at State House Nairobi. The Cabinet deliberated on the floods situation in the country, among other issues.

Photos: PCS pic.twitter.com/6fBzi9xbZI

— The Standard Digital (@StandardKenya) April 30, 2024

Ni inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo butunguranye, yakurikiye ibiza byari byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 rishyira ku ya 30 Mata 2024, byari byahitanye abantu barenga 50.

Perezida William Ruto ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bakunze kugaragaza guca bugufi. Muri Mata 2023 ubwo Perezida Ruto yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, akanasura Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, ubwo yerecyezagayo na bwo yagaragaye yagiye gufata icyayi mu iduka ricuruza amafunguro yoroheje i Nyamata.

H.E Ruto William 🥰, I like this man 👏🏃‍♂️ pic.twitter.com/WqgKIQ5rIT

— 🅵🅰🅱🆁🅸🅲🅴 🅺🅰🅿🅰🅻🅰🅶🅶A (@KanyarwandaWacu) May 3, 2024

Perezida Ruto ubwo yari agiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri yagaragaye agenda anywa ka cyayi

Muri Mata umwaka ushize Perezida William Ruto yafatiye icyayi muri resitora imwe i Bugesera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Umufaransa wishimiye u Rwanda akomeje gutangaza benshi n’igare rye ridasanzwe akoresha azenguruka Isi

Next Post

Menya amakuru y’ibyakozwe hashingiwe ku isomo ryasizwe n’ibiza byahitanye Abanyarwanda 130 n’ibiri gukorwa

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amakuru y’ibyakozwe hashingiwe ku isomo ryasizwe n’ibiza byahitanye Abanyarwanda 130 n’ibiri gukorwa

Menya amakuru y’ibyakozwe hashingiwe ku isomo ryasizwe n’ibiza byahitanye Abanyarwanda 130 n’ibiri gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.