Inzego z’Ubuyobozi mu Ntara y’Iburengerazuba, ziratangaza ko abantu 29 ari bo bagwiriwe n’urukuta rw’Urugomero rwa Nyirahindwe ruri kubakwa mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, muri bo 12 bakaba bavuyemo ari bazima, umunani bakahasiga ubuzima.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, ahubakwa uru rugomero mu Mudugudu wa Rwaramba mu Kagari ka Bisumo.
Nyuma y’iyi mpanuka, amakuru yahise ajya hanze, yavugaga ko abantu umunani ari bo bamenyekanye ko bayiburiyemo ubuzima.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, amakuru avuga ko ruriya rukuta rwagwiriye abantu 29, bariya umunani bagahita bitaba Imana, mu gihe abandi 12 bakuwe munsi yarwo ari bazima.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagize ati “Abantu umunani rwagwiriye bahita bapfa na cumi na babiri (12) bavuyemo ari bazima, umubare w’abakomeretse wo ntibarawumpa wose kuko bagishakisha ko nta bandi baba bakirimo, banabaza neza umubare w’abahakoraga n’ababonetse ngo harebwe niba nta kinyuranyo kirimo, niba kinarimo abatabonetse hamenyekane aho bari.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko ubu hari kwegeranywa imibare kugira ngo hamenyekane abahakoraga, abari bahari ubwo ruriya rukuta rwagwaga.
Ati “Icya mbere cyihutirwa ni ukumenya imiryango y’abahaburiye abayo igahumurizwa, igafashwa gushyingura ba nyakwigendera no kuvuza abakomeretse.”
Nanone kandi haragenzurwa harebwe niba aba bahakoraga bari bafite ubwishingizi, ku buryo hakiri byinshi bikiri gukurikiranwa.
Umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka, avuga ko yabaye mu gihe abantu bari mu mirimo, dore ko hari abari imbere y’urukuta rwabagiwiriye, ndetse n’abari mu yindi mirimo hafi yarwo.
Yagize ati “Hari abari mu gice cy’imbere cyegereye umugezi barimo bagikotera na sima, hakaba ababaherezaga sima n’abasukaga itaka inyuma yarwo ngo ruhure n’umusozi uwegereye ntihabemo umwanya. Bigeze mu ma saa yine n’igice ruragwa.”
Uyu uvuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uburemere bwa ruriya rukuta rwagwiriye abantu, avuga ko uru rukuta rwari rufite uburebure bw’ubutambike buri hagati ya metero 25 na 30 ndetse na metero eshanu z’uburebure bw’ubujyejuru.
RADIOTV10