Wednesday, September 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

radiotv10by radiotv10
10/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’Ubuyobozi mu Ntara y’Iburengerazuba, ziratangaza ko abantu 29 ari bo bagwiriwe n’urukuta rw’Urugomero rwa Nyirahindwe ruri kubakwa mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, muri bo 12 bakaba bavuyemo ari bazima, umunani bakahasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, ahubakwa uru rugomero mu Mudugudu wa Rwaramba mu Kagari ka Bisumo.

Nyuma y’iyi mpanuka, amakuru yahise ajya hanze, yavugaga ko abantu umunani ari bo bamenyekanye ko bayiburiyemo ubuzima.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, amakuru avuga ko ruriya rukuta rwagwiriye abantu 29, bariya umunani bagahita bitaba Imana, mu gihe abandi 12 bakuwe munsi yarwo ari bazima.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagize ati “Abantu umunani rwagwiriye bahita bapfa na cumi na babiri (12) bavuyemo ari bazima, umubare w’abakomeretse wo ntibarawumpa wose kuko bagishakisha ko nta bandi baba bakirimo, banabaza neza umubare w’abahakoraga n’ababonetse ngo harebwe niba nta kinyuranyo kirimo, niba kinarimo abatabonetse hamenyekane aho bari.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko ubu hari kwegeranywa imibare kugira ngo hamenyekane abahakoraga, abari bahari ubwo ruriya rukuta rwagwaga.

Ati “Icya mbere cyihutirwa ni ukumenya imiryango y’abahaburiye abayo igahumurizwa, igafashwa gushyingura ba nyakwigendera no kuvuza abakomeretse.”

Nanone kandi haragenzurwa harebwe niba aba bahakoraga bari bafite ubwishingizi, ku buryo hakiri byinshi bikiri gukurikiranwa.

Umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka, avuga ko yabaye mu gihe abantu bari mu mirimo, dore ko hari abari imbere y’urukuta rwabagiwiriye, ndetse n’abari mu yindi mirimo hafi yarwo.

Yagize ati “Hari abari mu gice cy’imbere cyegereye umugezi barimo bagikotera na sima, hakaba ababaherezaga sima n’abasukaga itaka inyuma yarwo ngo ruhure n’umusozi uwegereye ntihabemo umwanya. Bigeze mu ma saa yine n’igice ruragwa.”

Uyu uvuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uburemere bwa ruriya rukuta rwagwiriye abantu, avuga ko uru rukuta rwari rufite uburebure bw’ubutambike buri hagati ya metero 25 na 30 ndetse na metero eshanu z’uburebure bw’ubujyejuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 9 =

Previous Post

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Next Post

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Related Posts

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

by radiotv10
10/09/2025
0

U Rwanda rwamaganiye kure imvugo yakoreshejwe n’umwe mu bagize Guverinoma ya DRC washinje Ingabo z’u Rwanda ngo gufatanya na M23...

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

by radiotv10
10/09/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gashuri mu Kagari ka Kibagabaga Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baravuga...

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

by radiotv10
10/09/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, begereye ahanyujijwe umuhanda Save-Musha, baravuga ko ikorwa ryawo, ryabangirije...

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

by radiotv10
09/09/2025
0

Impanuka y’urukuta rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ruri kubakwa mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, rwagwiriye abakozi, yahitanye abantu...

Abo mu muryango b’uwicishijwe ishoka agiye gukiza abarwanaga bavuze icyo basaba

Abo mu muryango b’uwicishijwe ishoka agiye gukiza abarwanaga bavuze icyo basaba

by radiotv10
09/09/2025
0

Abo mu muryango w’umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, wicishijwe ishoka n’uwari gushyamirana n’umuvandimwe...

IZIHERUKA

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo
FOOTBALL

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

by radiotv10
10/09/2025
0

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

10/09/2025
U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

10/09/2025
Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

10/09/2025
Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

10/09/2025
Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

10/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

DRCongo: Gen.Gasita watumye muri Uvira bidogera byarangiye afashe icyemezo

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.