Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Ntarindwa yafashwe mu cyumweru gishize nyuma y'imyaka 23 yihisha mu mwobo

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu y’umugore babanaga nk’abashakanye wo mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarahungiye.

Ntarindwa Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ndetse afatanwa na Mukamana Eugenie wari umucumbikiye mu nzu ye ndetse babana nk’umugore n’umugabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje aya makuru, avuga ko Ntarindwa Emmanuel “Yafatiwe i Nyanza aho yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo ucukuye mu nzu ku itariki 16 z’ukwa gatanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”

Dr Murangira avuga ko uyu mugabo yafatanywe n’uyu Mukamana Eugenie we ukurikiranyweho kumubera icyitso “kuko ni we wamuhishe.”

Ntarindwa yari yarahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu Ntarindwa amaze gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2001 ari na bwo yajyaga kwihisha kwa Mukamana Eugenie yafatiwe.

Dr Murangira avuga ko uyu wamucumbikiye bari baturanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko bari baziranye mbere y’uko ahunga.

Ati “Kuva rero icyo gihe, yabaye muri iyo nzu adasohoka. Bari barabanje gucukura umwobo inyuma y’inzu aho yihishaga ariko ngo baza kugira amakenga ko bazababona, hanyuma bigira inama yo gucukura umwobo mu nzu, bawubakaho urutara ari nk’uburiri.”

Ntarindwa yabanaga n’uyu Mukamana nk’umugore n’umugabo, ndetse ko bari barabyaranye umwana umwe.

Dr Murangira avuga koi fatwa rya Ntarindwa, ryagezweho mu bikorwa bya RIB isanzwe ikora by’iperereza, ndetse no guhabwa amakuru n’abaturage, aboneraho kubashimira kuba baranze guhishira icyaha n’abanyabyaha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Asifiwe Regis says:
    1 year ago

    Nuburyo bwiza bwo kubahana rwose

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 13 =

Previous Post

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Next Post

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Related Posts

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

IZIHERUKA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you
MU RWANDA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama 'Africa CEO Forum' barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.