Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu y’umugore babanaga nk’abashakanye wo mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarahungiye.

Ntarindwa Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ndetse afatanwa na Mukamana Eugenie wari umucumbikiye mu nzu ye ndetse babana nk’umugore n’umugabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje aya makuru, avuga ko Ntarindwa Emmanuel “Yafatiwe i Nyanza aho yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo ucukuye mu nzu ku itariki 16 z’ukwa gatanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”

Dr Murangira avuga ko uyu mugabo yafatanywe n’uyu Mukamana Eugenie we ukurikiranyweho kumubera icyitso “kuko ni we wamuhishe.”

Ntarindwa yari yarahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu Ntarindwa amaze gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2001 ari na bwo yajyaga kwihisha kwa Mukamana Eugenie yafatiwe.

Dr Murangira avuga ko uyu wamucumbikiye bari baturanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko bari baziranye mbere y’uko ahunga.

Ati “Kuva rero icyo gihe, yabaye muri iyo nzu adasohoka. Bari barabanje gucukura umwobo inyuma y’inzu aho yihishaga ariko ngo baza kugira amakenga ko bazababona, hanyuma bigira inama yo gucukura umwobo mu nzu, bawubakaho urutara ari nk’uburiri.”

Ntarindwa yabanaga n’uyu Mukamana nk’umugore n’umugabo, ndetse ko bari barabyaranye umwana umwe.

Dr Murangira avuga koi fatwa rya Ntarindwa, ryagezweho mu bikorwa bya RIB isanzwe ikora by’iperereza, ndetse no guhabwa amakuru n’abaturage, aboneraho kubashimira kuba baranze guhishira icyaha n’abanyabyaha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Asifiwe Regis says:
    2 years ago

    Nuburyo bwiza bwo kubahana rwose

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Next Post

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama 'Africa CEO Forum' barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.