Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyatangajwe na Angola ko ubutegetsi bw’iki Gihugu (DRC) bugiye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Mu bihe binyuranye, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko igihe cyose azaba akiri Umukuru w’iki Gihugu, adateze kwemera ko Guverinoma ye igirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola wahawe inshingano z’ubuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, byatangaje ko mu gihe cya vuba, Perezida w’iki Gihugu azatangiza ibiganiro bizahuza ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.
Perezidansi ya Angola, ivuga ko ibi biganiro by’imishyikirano, bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tina Salama, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ntiyavuze byinshi niba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwashyize bukemera ibiganiro.
Yagize ati “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”
Uyu Muvugizi wa Tshisekedi yakomeje avuga ko hari hasanzwe hariho ibiganiro by’i Nairobi.
Ni mu gihe mu biganiro by’i Nairobi byagombaga gutumirwamo imitwe yose yitwaje intwaro y’Abanyekongo iri mu burasirazuba bwa DRC, byakumiriwemo uyu mutwe wa M23.
Ibi biganiro bishya by’i Luanda bizayoborwa na Angola hagati ya DRC na M23, byatangajwe nyuma yuko Perezida Tshisekedi agiriye uruzinduka i Luanda muri Angola akanahura na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço.
Nyuma y’ibi biganiro, Umuvugizi wa Perezidansi ya Congo, Tina Salama na bwo yari yavuze ko “Angola yatangaje ko igiye gutangiza urugendo rw’ubuhuza.”
Ni ibiganiro byatangajwe mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice binyuranye mu burasirazuba bwa DRC, aho ndetse na wo wakunze kuvuga kenshi ko udateze gutuza igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butemeye ko bicarana ku meza y’ibiganiro, bukemera gushyira mu bikorwa ibyifuzo byawo, bukanahagarika ibikorwa byo kubangamira bamwe mu Banyekongo byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
RADIOTV10