Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiro bya Tshisekedi wavuze ko adateze kuganira na M23 byagize icyo bivuga ku byatangajwe

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibintu biri kurushaho kuba bibi- Perezida Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyatangajwe na Angola ko ubutegetsi bw’iki Gihugu (DRC) bugiye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Mu bihe binyuranye, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko igihe cyose azaba akiri Umukuru w’iki Gihugu, adateze kwemera ko Guverinoma ye igirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola wahawe inshingano z’ubuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, byatangaje ko mu gihe cya vuba, Perezida w’iki Gihugu azatangiza ibiganiro bizahuza ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.

Perezidansi ya Angola, ivuga ko ibi biganiro by’imishyikirano, bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tina Salama, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ntiyavuze byinshi niba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwashyize bukemera ibiganiro.

Yagize ati “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”

Uyu Muvugizi wa Tshisekedi yakomeje avuga ko hari hasanzwe hariho ibiganiro by’i Nairobi.

Ni mu gihe mu biganiro by’i Nairobi byagombaga gutumirwamo imitwe yose yitwaje intwaro y’Abanyekongo iri mu burasirazuba bwa DRC, byakumiriwemo uyu mutwe wa M23.

Ibi biganiro bishya by’i Luanda bizayoborwa na Angola hagati ya DRC na M23, byatangajwe nyuma yuko Perezida Tshisekedi agiriye uruzinduka i Luanda muri Angola akanahura na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço.

Nyuma y’ibi biganiro, Umuvugizi wa Perezidansi ya Congo, Tina Salama na bwo yari yavuze ko “Angola yatangaje ko igiye gutangiza urugendo rw’ubuhuza.”

Ni ibiganiro byatangajwe mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice binyuranye mu burasirazuba bwa DRC, aho ndetse na wo wakunze kuvuga kenshi ko udateze gutuza igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butemeye ko bicarana ku meza y’ibiganiro, bukemera gushyira mu bikorwa ibyifuzo byawo, bukanahagarika ibikorwa byo kubangamira bamwe mu Banyekongo byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze icyo yabwira Tshisekedi baramutse bahuye imbonankubone

Next Post

Havuzwe amayeri y’uwafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro k’asaga miliyoni 4Frw

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe amayeri y’uwafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro k’asaga miliyoni 4Frw

Havuzwe amayeri y’uwafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro k’asaga miliyoni 4Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.