Umuvangamiziki Gateka Brianne uzwi nka Dj Brianne, yanenze ibyo yumvanye uwari uri kubwiriza mu rusengero rwa Pasiteri Mignone, bigatuma ataha adafashijwe nk’uko yari abyiteze. Uyu Mupasiteri we avuga ko ibyigishijwe n’uwo mubwiriza nta kosa ririmo.
Dj Briane uzwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo, akaba adasiba kuvugira mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uko aherutse kujya gusenga azi ko ari bufashwe ariko agatungurwa n’inyigisho zatanzwe n’umwe mu babwirizaga.
Yagize ati “Nagiye gusenga kwa Mignone nsanga umugore muremure w’igikara abwiriza, sinamwibagirwa n’ubu ngiyeyo namusangayo. Numva aravuze ngo haleluya, turashima Imana ko twese hano uko turi aha Imana yaduhaye amamodoka, amazu meza twese tugenda mu mamodoka meza.”
Yakomeje agira ati “Icyo gihe hari hamaze kwinjira umukecuru n’umuryango we baberekeza iyo bicaraga. Nakomeje kwibaza umuntu wifata akabwiriza ibintu nk’ibi? Biri mu bintu byangerageje.”
Gusa Dj Briane avuga ko uyu mugore wigishaga muri uru rusengero rwa Pasiteri Mignone, atari uyu Mupasiteri usanzwe akunzwe mu Rwanda, ahubwo ko ari undi.
Yavuze ko ahubwo Pasiteri Mignone yafashije abagore icumi bari bashonje, akabaha ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe, mu gihe uwo mwigisha yari yavuze ko abari muri urwo rusengero bose bagiriwe ubuntu n’Imana, ikabaha buri kimwe.
Pasiteri Mignone na we yagize icyo avuga ku byatangajwe na Dj Briane, avuga ko uwo mubwiriza wigishirizaga mu rusengero rwe, nta kosa yakoze, kuko yagaragaza ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze.
Yagize ati “Bakristo murekere gukina n’igikundiro cy’Imana ku buzima bwanyu. Nta muntu n’umwe mugomba ubusobanuro bw’ibyo Imana ibaheramo imigisha cyangwa ibyo Imana ikora mu buzima bwanyu.”
Yakomeje agira ati “Abo gufashwa bafashwe ariko n’abashima Imana ntibaterwe amabuye.”
Arongera ati “Abantu bashaka ngo duceceke ibyo Imana yakoze kugira ngo bigende bite? Imana iracyakora ibitangaza, Kuko hari abakirira ntibikwiye gutera ipfunwe abo Imana yahojeje amarira.”
Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10