Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu Karere ka Nyamagabe, bukurikiranyeho umugabo icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we amutegeye mu nzira akamukubita ikibuye mu gatuza akakamenagura, yamara kumwica akamwambura amafaranga 1 000 Frw, akanamwambura ibyo yari yambaye, ubundi akamujugunya mu mugezi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya amkuru, buvuga Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranyeho uyu mugabo, icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 03 Mata 2023, saa yine z’ijoro (22:00’).

Uregwa akurikiranyweho kwica nyakwigendera witwa Nkurikiyimfura Joseph, nyuma yo kumutegera mu nzira muri ayo masaha y’ijoro, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Nyakiza, Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yafashe nyakwigendera akamukubita ikibuye mu gatuza kikamenagura amagufwa, ubundi agahita yikubita hasi agapfa.

Bukomeza bugira buti “Nkurikiyimfura akimara gupfa, uyu mugabo yahise amwambura amafaranga igihumbi y’amanyarwanda (1000Frw), ipantaro y’umukara, agatoroshi k’umweru na bote, ahita agenda yihisha mu bihuru.”

Uregwa yiyemerera ko yishe nyakwigendera Nkurikiyimfura Joseph, akavuga ko yashakaga kumwambura ibyo yari afite muri iryo joro ubwo yamutegaga.

Ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso bishinja uregwa, birimo ikibuye cyasanzwe hafi y’akagezi ka Munyazi kajugunywemo nyakwigendera, ari na cyo kicishijwe nyakwigendera, ndetse na raporo ya muganga, igaragaza ko urupfu rwe rwaturutse ku kuba yaramenwe agatuza k’iburyo.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange:

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ingingo ya 170: Kwiba hakoreshejwe intwaro

Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10)
ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000
FRW).

Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo:

  1. kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1);
  2. intwaro yitwajwe yakoreshejwe;
  3. kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Ubutumwa umuyobozi ukomeye muri Afurika yageneye u Rwanda ku bw’ibiza bidasanzwe

Next Post

Amakuru mashya mu mibare y’abahitanywe n’ibyangijwe n’ibiza byasize agahinda mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya mu mibare y’abahitanywe n’ibyangijwe n’ibiza byasize agahinda mu Rwanda

Amakuru mashya mu mibare y’abahitanywe n’ibyangijwe n’ibiza byasize agahinda mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.