Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bishidikanywaho by’ukekwaho kwica umugore we urw’agashinyaguro byamaganiwe kure

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hari ikirego cyihutirwa cy’umugabo ukekwaho ibyumvikanamo indengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo ukurikiranyweho kwica umugore we amukase umutwe n’umuhoro ukavaho, yemera icyaha, akavuga ko yabitwe no kuba umugore we yari yaranze ko basubirana nk’umugore n’umugabo, mu gihe Ubushinjacyaha bubyamagana.

Uyu mugabo w’imyaka 27 utuye mu Mudugudu wa Mugonero mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kisaro, yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru gishize tariki 04 Ukwakira 2023.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje uyu mugabo imbere y’Urukiko, buvuga ko uyu mugabo yishe umugore we amutegeye mu nzira, akamutema umutwe akoresheje umuhoro akawukuraho.

Ni icyaha cyabaye tariki 28 Kanama 2023, ubwo uwo mugabo yategaga umugore we avuye ku Kagari, akamusaba ko yamwereka umwana yari ahetse kuko uyu mugore yari yarahukanye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Undi aho kureba umwana, yahise amutemesha umuhoro ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage baba bamubonye bamwirukaho baramufata ashyikirizwa inzego zibishinzwe.”

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko mu iburana ry’uyu mugabo “yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya kuko umugore yari yanze ko bongera kubana nk’umugore n’umugabo.”

Ubushinjacyaha bugakomeza bugira buti “ibyo ariko ni urwitwazo kuko yari yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse akanagenda yawuhishe, bigaragaza ko umugambi yari awumaranye iminsi.”

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n’icyo irusaba

Next Post

Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Related Posts

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

IZIHERUKA

10 Reasons why you should visit Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

10 Reasons why you should visit Rwanda

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.