Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya yatanze ibisobanuro ku itegeko rya Perezida William Ruto aherutse kwemeza, rigena Uhagarariye Igihugu cye (Consul-General) i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko Kinshasa igaragaje impungenge kuri iryo tegeko.

Ku wa 15 Kanama 2025, ni bwo Perezida Ruto yatangaje isimbuzwa n’iyoherezwa ry’abahagarariye Igihugu cye mu mahanga, barimo ba Ambasaderi, ba High Commissioners, ba Consul General ndetse n’abungirije mu buyobozi bw’imirimo ya dipolomasi mu Bihugu 20, harimo na Goma.

Muri abo bari bashyizwe ku rutonde, harimo Judy Kiaria Nkumiri, wagennwe guhagararira Kenya i Goma, umujyi uri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.

Umunsi wakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ku mugaragaro ko itishimiye icyo cyemezo, yerekana ko cyakozwe hatabanje kubaho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi.

Mu itangazo ryasohowe na Musalia Mudavadi Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya ku wa Mbere, yagize ati “kuba Perezida yashyize abantu mu myanya, ntibivuze ko bahita batangira inshingano, ahubwo bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibanza kubyemeza, hanyuma Kenya igasaba uburenganzira bwa Leta ya Congo, mbere yuko uhagarariye inyungu za Kenya i Goma atangira imirimo ye ku mugaragaro.”

Mudavadi yongeyeho ko yamaze kuganira na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo asobanure neza imiterere y’icyo cyemezo.

Kenya yagaragaje ko kwimura abahagarariye inyungu z’Igihugu ari inzira yo kunoza serivisi no gushyigikira gahunda ya BETA (Bottom-up Economic Transformation Agenda), aho kuba igikorwa cya politiki yo kwivanga mu bibazo byo mu karere, nkuko bikubiye mu itangazo rya Guverinoma ya Kenya rigira riti “Ntibigamije kubangamira gahunda z’amahoro zihuriwemo n’Ibihugu bya EAC-SADC-AU cyangwa kwivanga mu busugire bwa RDC.”

Ibisobanuro bya Kenya bije mu gihe mu burasirazuba bwa Congo umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi, aho imijyi ya Goma na Bukavu iri mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Kenya na RDC bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1963. Ambasade ya Kenya i Kinshasa yafunguwe mu 1968, mu gihe RDC na yo yafunguye ibiro byayo muri Nairobi mu gihe kimwe.

Mu myaka ya vuba, DRC yafunguye Consulat i Mombasa muri Nzeri 2023, naho Kenya ishinga Consulat yayo i Goma muri Werurwe 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =

Previous Post

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Next Post

Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba...

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma
AMAHANGA

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.