Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya yatanze ibisobanuro ku itegeko rya Perezida William Ruto aherutse kwemeza, rigena Uhagarariye Igihugu cye (Consul-General) i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko Kinshasa igaragaje impungenge kuri iryo tegeko.
Ku wa 15 Kanama 2025, ni bwo Perezida Ruto yatangaje isimbuzwa n’iyoherezwa ry’abahagarariye Igihugu cye mu mahanga, barimo ba Ambasaderi, ba High Commissioners, ba Consul General ndetse n’abungirije mu buyobozi bw’imirimo ya dipolomasi mu Bihugu 20, harimo na Goma.
Muri abo bari bashyizwe ku rutonde, harimo Judy Kiaria Nkumiri, wagennwe guhagararira Kenya i Goma, umujyi uri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.
Umunsi wakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ku mugaragaro ko itishimiye icyo cyemezo, yerekana ko cyakozwe hatabanje kubaho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi.
Mu itangazo ryasohowe na Musalia Mudavadi Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya ku wa Mbere, yagize ati “kuba Perezida yashyize abantu mu myanya, ntibivuze ko bahita batangira inshingano, ahubwo bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibanza kubyemeza, hanyuma Kenya igasaba uburenganzira bwa Leta ya Congo, mbere yuko uhagarariye inyungu za Kenya i Goma atangira imirimo ye ku mugaragaro.”
Mudavadi yongeyeho ko yamaze kuganira na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo asobanure neza imiterere y’icyo cyemezo.
Kenya yagaragaje ko kwimura abahagarariye inyungu z’Igihugu ari inzira yo kunoza serivisi no gushyigikira gahunda ya BETA (Bottom-up Economic Transformation Agenda), aho kuba igikorwa cya politiki yo kwivanga mu bibazo byo mu karere, nkuko bikubiye mu itangazo rya Guverinoma ya Kenya rigira riti “Ntibigamije kubangamira gahunda z’amahoro zihuriwemo n’Ibihugu bya EAC-SADC-AU cyangwa kwivanga mu busugire bwa RDC.”
Ibisobanuro bya Kenya bije mu gihe mu burasirazuba bwa Congo umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi, aho imijyi ya Goma na Bukavu iri mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Kenya na RDC bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1963. Ambasade ya Kenya i Kinshasa yafunguwe mu 1968, mu gihe RDC na yo yafunguye ibiro byayo muri Nairobi mu gihe kimwe.
Mu myaka ya vuba, DRC yafunguye Consulat i Mombasa muri Nzeri 2023, naho Kenya ishinga Consulat yayo i Goma muri Werurwe 2022.
RADIOTV10