Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wafatanywe umutwe w’inka yari yabuze nyuma yo kwibwa, yisobanuye avuga ko ari uwo yaguze.
Uyu mugabo ni umwe mu bantu batanu bafunzwe bakekwaho ubujura bw’amatungo, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri aka Karere ka musanze.
Yafatanywe n’abandi bantu babiri bakekwaho kwiba inka yari yabuze ndetse ikabagwa, aho bafashwe nyuma yuko uyu afatanywe umutwe w’iyo nka, akisobanura avuga ko yari yaguze uwo mutwe ariko atazi niba yarabazwe nyuma yo kwibwa.
Uyu mutwe w’iyi nka yari yibwe, ni wo wafashije inzego guta muri yombi uyu mugabo na bagenzi be, kuko bafatanywe igihanga kikaba n’ikimenyetso.
Uretse aba batatu, hafashwe n’abandi bakurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi, barimo na bo abayafatanywe, aho bafashwe mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amatungo bumaze igihe buvugwa muri aka gace.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubujura buri mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, bityo ko bigomba kurwanywa habayeho ubufatanye.
Yagize ati “Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane, by’umwihariko mu kurwanya ubujura bw’amatungo kuko bisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yaboneyeho kandi kuburira abishoye muri ibi bikorwa, ko inzego zabahagurukiye kandi ko n’abatarafatwa umusibo ari ejo, ejobundi bagafatwa.
Ati “Ibikorwa byo kubafata bizakomeza ndetse hafatwe n’abo bafatanya muri ibyo bikorwa.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace kandi buvuga ko, na bwo bwahagurukiye ibikorwa nk’ibi, ku buryo ubu hagiye gukazwa amarondo, ndetse hakazajya hagenwa abantu bagomba kurira buri joro.

RADIOTV10