Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwiho ubuhanga buhanitse Bill Ruzima usigaye aba ku Mugabane w’u Burayi, yagize icyo avuga ku mabara afatwa nk’ikimenyetso cy’ubutinganyi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya ‘Yemba Voice’ unazwi mu ndirimo ‘Munda y’Isi’ yumvikanamo ubuhanga bwinshi yaba mu miririmbire no mu butumwa buyigize.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, Bill Ruzima yashyize ubutumwa bwamamaza album ye ya mbere yitiriye iyi nirimbo ‘Munda y’Isi’ arangije ashyiraho utumenyetso tw’amabara y’umukororombya, afatwa nk’ikirango cy’abatinganyi.
Nyuma y’ubu butumwa, bamwe bahise batangira kumukekaho ko na we yaba akundana n’abo bahuje ibitsina [abazwi nk’abatinganyi].
Uwitwa Jesuis Eugene kuri Instagram yahise ashyiraho igitekerezo agira ati “Iyi mikororombya yawe ndi kugucungira hafi.”
Uyu musore yavuze ko atari umutinganyi ariko ko n’ababikora atabatera ibuye, bityo ko kuba yakoresheje ariya mabara y’umukororombya ntaho bihuriye n’ibyo abantu baketse.
Yavuze ko uyu mukororombya yawokoresheje agendeye ku kuba waranakoreshejwe muri Bibiliya nk’aho mu itangiriro hari ahagira hati “…Umukororombya uzaba mu gicu nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu Isi.”
Bill Ruzima avuga ko atakoresheje uyu mukororombya agamije kwamamaza ubutinganyi, ati “Nawukoresheje ku giti cyanjye nanasobanurira buri umwe.”
Ubutinganyi bumaze iminsi ari ingingo iri kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umusore witwa Moses Turahirwa uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri uherutse kugaragara ari gusambana n’abandi bagabo.
RADIOTV10