Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, yabisabiye imbabazi, avuga ko yashakaga kukajyana mu rugo, kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze.
Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwagize buti “Nyuma Umurenge wasabye Umuyobozi w’ishuri gukurikirana icyo kibazo, nibwo Ejo [ku wa kane tariki 06 Ugushyingo] mu masaha ya saa 16:30 Umuyobozi w’ishuri yasanze dish yuzuye umuceri utetse mu kabati k’umwarimu wigisha P 1A.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwanatangaje izina ry’uyu mwarimu, bukomeza buvuga ko yari yahishe iyo dishi ngo nyuma y’amasaha abitware mu rugo iwe.
Ibi byatumye Umugenzuzi w’Uburezi ajya kuri iri shuri, ndetse uyu mwarimukazi yandika urwandiko rwemera ko ari we wari wahishe iyo dishi, ndetse ko atari ubwa mbere.
Mu nyandiko y’uyu mwarimukazi yanditse kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo 2025, atangira agira ati “Njyewe [ashyiramo amazina] ndemera icyaha cy’uko bansanganye ibiryo mu kabazi, nkaba rwose mbisabira imbabazi kandi nemeza ko bitazongera ukundi kubaho n’umunsi n’uyu n’umwe.”
Yakomeje agira ati “Ibyo biryo nkaba nari maze kubijyana inshuro eshatu, uyu munsi bikaba wari umunsi wa kane. None rwose nkaba mbisabiye imbabazi ko bitazongera ukundi. Mumbabarire nzisabye mbikuye ku mutima.”
Ntibyari bimenyerewe ko umwarimu afatanwa ibiryo bihiye, mu gihe hakunze kumvikana abafatanwa ibidatetse, biba ku ishuri bakajya kubigurisha hanze y’ikigo.
RADIOTV10








