Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
08/11/2025
in MU RWANDA
0
Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, yabisabiye imbabazi, avuga ko yashakaga kukajyana mu rugo, kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze.

Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwagize buti “Nyuma Umurenge wasabye Umuyobozi w’ishuri gukurikirana icyo kibazo, nibwo Ejo [ku wa kane tariki 06 Ugushyingo] mu masaha ya saa 16:30 Umuyobozi w’ishuri yasanze dish yuzuye umuceri utetse mu kabati k’umwarimu wigisha P 1A.”

Ubuyobozi bw’Umurenge bwanatangaje izina ry’uyu mwarimu, bukomeza buvuga ko yari yahishe iyo dishi ngo nyuma y’amasaha abitware mu rugo iwe.

Ibi byatumye Umugenzuzi w’Uburezi ajya kuri iri shuri, ndetse uyu mwarimukazi yandika urwandiko rwemera ko ari we wari wahishe iyo dishi, ndetse ko atari ubwa mbere.

Mu nyandiko y’uyu mwarimukazi yanditse kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo 2025, atangira agira ati “Njyewe [ashyiramo amazina] ndemera icyaha cy’uko bansanganye ibiryo mu kabazi, nkaba rwose mbisabira imbabazi kandi nemeza ko bitazongera ukundi kubaho n’umunsi n’uyu n’umwe.”

Yakomeje agira ati “Ibyo biryo nkaba nari maze kubijyana inshuro eshatu, uyu munsi bikaba wari umunsi wa kane. None rwose nkaba mbisabiye imbabazi ko bitazongera ukundi. Mumbabarire nzisabye mbikuye ku mutima.”

Ntibyari bimenyerewe ko umwarimu afatanwa ibiryo bihiye, mu gihe hakunze kumvikana abafatanwa ibidatetse, biba ku ishuri bakajya kubigurisha hanze y’ikigo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 10 =

Previous Post

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Next Post

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.