Umukecuru wo muri Uganda wujuje imyaka 130 y’amavuko, yakorewe ibirori by’agatangaza, mu kwishimira iyi myaka amaze ku Isi, akaba agikomeye kuko yumva akanareba ndetse akaba avuga neza adategwa.
Lucy Kahubiire Adyeeri yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 130, tariki 26 Werurwe 2023, mu birori byabereye mu itorore ryitwa Rwegoma Christian Fellowship riherereye mu gace ka wa Rwegoma muri Uganda.
Kahubiire yavutse tariki 26 Werurwe 1893, ku babyeyi bitwa Daudi Kabairu na Rebecca Tibareka mu gace kahoze kitwa Kyaburungi muri Paruwasi ya Bwanika, ubu ni muri Paruwasi ya Bwanika mu Karere ka Kabarore.
Yavutse ari umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani, ariko bose bakaba barapfuye, ni we usigaye wenyine.
Kuri iyi myaka 130 y’amavuko, Kahubiire yabonye byinshi ndetse anumva byinshi byabaye ku Isi, birimo intambara z’Isi yose, nk’iya mbere yo mu 1914 n’iya kabiri yo mu 1939, ndetse Uganda ihabwa ubwigenge mu 1962 ari umukecuru w’ijigija.
Kahubiire yavutse ku ngoma y’Umwami Omukama Kabalega, ndetse anibuka ubwo Kabalega na Kabaka Mwanga bafungwaga mu 1899, icyo gihe yari afite imyaka itandatu.
Amaze kuba umukobwa w’inkumi, yashakane na Yafesi Rujumba waje kwitaba Imana, bigatuma Kahubiire asubira kuba iwabo w’ababyeyi be.
Violet Nyakairu, w’imyaka 72, akaba umwuzukuru wa Kahubiire, yabwiye URN ko iriya myaka 130 ya Nyirakuru ari impamo, kuko bafite ibyangombwa byose bye birimo ikarita yabatirijweho, icyangombwa cy’amavuko ndetse n’ibindi.
Nyakairu avuga ko nyirakuru Kahubiire yakundaga gusenga cyane ku buryo atasibaga misa yo ku Cyumweru ndetse yaje no kuba umukatejisite mu itorero cya Anglican, umwanya yakoze kugeza mu 1982, ubwo yaje kujya mu rindi torero rya Kabarole Christian Fellowship Church
Rodgers Isingoma, umwe mu bo muri iri torero rya Kabarole Christian Fellowship Church rinasengeramo Kahubiire, yavuze ko uyu mukecuru yaje muri iri torero ku myaka 90 y’amavuko nyuma yuko yari amaze kuribwa n’inzoka.
Yagize ati “Yariwe n’inzoka ubundi aza ku muyobozi wacu Pasiteri KL Dickson aramusengera arakira. Nyuma yo gukira yahise arahira ko atazasubira mu Bangilikani yari abereye umukatejisite, ubundi yongera kuvuka bundi bushya.”
Isingoma avuga ko Kahubiire ari umukirisitu ukomeye cyane ukunda Yesu/Yezu, ndetse ukunze kugaragaza imbaraga mu masengesho.
Uwitwa Topista Kabagenyi, wita kuri Kahubiire , avuga ko nubwo ageze kuri iyi myaka 130 ariko agifite imbaraga, kandi akaba adafite indwara za karande zikunze kwibasira abakuze, akaba akinareba neza, akumva ndetse akanavuga adategwa.
mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru ye, Kahubiire yaboneyeho gushimira Imana ikimutije ubuzima.
Ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda, kivuga ko uyu mukecuru ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi, kuko uherutse gushyirwa mu gitabo cy’abanyaduhigo, ari Umunya-Espagne María Branyas Morera wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amercia, ufite imyaka 115.
RADIOTV10
IMANA nirembere uwo mubyeyi mwiza wacu