Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza

radiotv10by radiotv10
31/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Igitego cya rutahizamu Mamadou Sy w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, cyabonetse mu minota ya nyuma, cyongeye kugaragaza amarangamutima adasanzwe mu bakunzi ba ruhago, aho abakunzi b’iyi kipe bamugaragarije urugwiro rudasanzwe banamuhundagazaho amafaranga.

Ni umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabaye kuri iki Cyumweru, warangiye APR FC itsinze Vision FC ibitego 2-1 bigoranye.

igitego cy’ikinyuranyo cya APR FC cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Mamadou Sy gisiga ibyishimo bikomeye m ubakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Muri uyu mukino, ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kurya isataburenge mucyeba wayo Rayon Sports wayirushaga amanota ane, nyuma yuko yo itsinzwe na Mukura VS ku wa Gatandatu.

Uyu mukino wagiye APR FC nubwo ari yo yaFunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara kuri Penalty cyaje kwishyurwa na Idarusi Cyubahiro ndetse Vision FC ikomeza kurusha APR FC guhanahana umupira.

Gusa ku munota wa 86’ rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yaboneye APR FC igitego cya kabiri cyatanze intsinzi ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba APR FC bagaragarije ibyishimo n’urukundo uyu rutahizamu udakunze kubona umwanya wo kubanza mu kibuga ariko iyo awubonye akaba atanga ibyishimo kuri iyi kipe.

Uyu musore yahawe amafaranga n’ababafana ndetse na nyuma y’umukino akaba yatangaje ko yishimiye igitego yatsinze ariko by’umwihariko akaba ashimira abakunzi ba APR FC bamweretse urukundo rudasanzwe kuva mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Mamadou Sy amaze gutanga intsinzi eshatu zikomeye kuri iyi kipe nko mukino ubanza wa Vision FC warangiye ari ibitego 2-0 byose byatsinzwe n’uyu musore, ndetse n’umukino ubanza wa As Kigali warangiye ari APR FC itsinze ibitego 2-1 naho igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe n’uyu rutahizamu.

Igitego cya Mamadou Sy cyaraje neza abafana ba APR FC

Imbamutima z’abafana zari zose
Bamuhaye amafaranga

Abakinnyi bagenzi be na bo byabakoze ku mutima

Photos © Igihe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abayisilamu ku munsi mukuru wabo

Next Post

Rusizi: Ibibabangamiye bakorerwa n’abashumba byari bizwi ko byavugutiwe umuti byagarukanye ubukana

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Ibibabangamiye bakorerwa n’abashumba byari bizwi ko byavugutiwe umuti byagarukanye ubukana

Rusizi: Ibibabangamiye bakorerwa n’abashumba byari bizwi ko byavugutiwe umuti byagarukanye ubukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.