Igitego cya rutahizamu Mamadou Sy w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, cyabonetse mu minota ya nyuma, cyongeye kugaragaza amarangamutima adasanzwe mu bakunzi ba ruhago, aho abakunzi b’iyi kipe bamugaragarije urugwiro rudasanzwe banamuhundagazaho amafaranga.
Ni umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabaye kuri iki Cyumweru, warangiye APR FC itsinze Vision FC ibitego 2-1 bigoranye.
igitego cy’ikinyuranyo cya APR FC cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Mamadou Sy gisiga ibyishimo bikomeye m ubakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Muri uyu mukino, ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kurya isataburenge mucyeba wayo Rayon Sports wayirushaga amanota ane, nyuma yuko yo itsinzwe na Mukura VS ku wa Gatandatu.
Uyu mukino wagiye APR FC nubwo ari yo yaFunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara kuri Penalty cyaje kwishyurwa na Idarusi Cyubahiro ndetse Vision FC ikomeza kurusha APR FC guhanahana umupira.
Gusa ku munota wa 86’ rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yaboneye APR FC igitego cya kabiri cyatanze intsinzi ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba APR FC bagaragarije ibyishimo n’urukundo uyu rutahizamu udakunze kubona umwanya wo kubanza mu kibuga ariko iyo awubonye akaba atanga ibyishimo kuri iyi kipe.
Uyu musore yahawe amafaranga n’ababafana ndetse na nyuma y’umukino akaba yatangaje ko yishimiye igitego yatsinze ariko by’umwihariko akaba ashimira abakunzi ba APR FC bamweretse urukundo rudasanzwe kuva mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Mamadou Sy amaze gutanga intsinzi eshatu zikomeye kuri iyi kipe nko mukino ubanza wa Vision FC warangiye ari ibitego 2-0 byose byatsinzwe n’uyu musore, ndetse n’umukino ubanza wa As Kigali warangiye ari APR FC itsinze ibitego 2-1 naho igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe n’uyu rutahizamu.




Photos © Igihe
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10