Ibiteganyijwe mu ruzinduko rw’Umushinjacyaha w’Urukiko ruzaburanisha Kayishema uregwa uruhare rukomeye muri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ugirira uruzinduko mu Rwanda, biteganyijwe ko azatanga amakuru yerecyeye urubanza rw’Umunyarwanda Fulgence Kayishema, uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo.

Muri uru ruzinduko agirira mu Rwanda muri iki cyumweru, uyu Mushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, azagirana ibiganiro na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anabonane n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi muri Ibuka.

Izindi Nkuru

Muri ibi biganiro, biteganyijwe ko Serge Brammertz azagenda agaragariza abarokotse Jenoside, ibijyanye n’inzira y’urubanza rwa Kayishema Fulgence uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo.

Kayishema wari umwe mu Banyarwanda bashyiriweho intego ya Miliyoni 5 USD, ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa, yafashwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwanka mu gace ka Paarl nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa.

Akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

Mu bikorwa biteganyijwe bizakorwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Brammertz, harimo no kuzajya kunamira izi nzirakarengane ziciwe kuri Kiliziya ya Nyange, ziruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, ari na ho azanahura n’abaharokokeye, abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kayishema ndetse n’abandi bo mu nzego zinyuranye nk’abanyamadini n’abandi bo muri aka gace.

Nanone kandi biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, nka Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye.

Bazagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe imikoranire y’inzego z’ubutabera mu Rwanda n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT mu migendekere y’urubanza ruregwamo Kayishema.

Nyuma y’ifatwa rya Kayishema, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje igihe uyu Munyarwanda azaba amaze kuburanishwa n’inkiko zo muri Afurika y’Epfo ku byaha ashinjwa n’Ubutabera bwa kiriya Gihugu, azoherezwa i Arusha, ashyikirizwe IRMCT, ari na ho biteganyijwe ko azava yoherezwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT
Umunyarwanda Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru