Ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigiye gusubukurwa, byitezweho kuganirirwamo ingingo zikomeje kugorana zirimo guhererekanya imfungwa.
Ni ibiganiro bigomba gusubukurwa muri iki cyumweru, bibera i Doha muri Qatar, ahamaze igihe habera ibi biganiro bihuza ubutegetsi bwa DRC, n’Ihuriro AFC/M23 riburwanya.
Amakuru avuga ko intumwa z’impande zombi, zigomba gusasa inzobe zikaganira ku ngingo zikirimo birantega, byumwihariko ikibazo cyo guhererekanya imfungwa, nk’imwe mu ngingo iza ku isonga mu zivugwa na AFC/M23 ko ari yo igomba kuba umusingi wo gushaka umuti w’ibibazo.
Amatsinda y’intumwa za Guverinoma ya DRC n’iza AFC/M23 zitegerejwe i Doha muri Qatar muri iki cyumweru, mu biganiro bishya biyobowe na Qatar nk’umuhuza.
Ibi biganiro bigiye kuba kuri iyi nshuro, bizibanda ku guhererekanya imfungwa, dore ko biri no mu mahame yashyizweho umukono n’impande zombi, ariko bikaba byarakomeje kugorana mu kubishyira mu bikorwa.
Hanashyizweho Komisiyo y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubutabazi Croix-Rouge (CICR) izatanga ubufasha hagati y’impande zombi mu gushyira mu bikorwa iyi ngingo yo guhererekanya imfungwa, aho yasabye impande zombi kugaragaza urutonde rw’abasabirwa kurekurwa.
Gusa amakuru avuga ko kugeza ubu nta ntambwe yari yaterwa iganisha ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, ndetse kugeza ubu impande zombi zikomeje kurwana.
Hari amakuru avuga kandi ko impande zombi zikomeje kongera imbaraga mu buryo bwa gisirikare, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose imirwano yakara.
Ihuriro AFC/M23, mu cyumweru gishize, ryinjije mu gisirikare abakomando bashya barenga 9 000, baje biyongera ku barenga 7 000 bacyinjiyemo mu kwezi gushize.
RADIOTV10