DJ Lamper umwe mu bavangamiziki bagezweho mu Rwanda unazwiho gucurangira ahantu hatandukanye ku Isi bikanyura benshi, yatuganirije aduhishurira byinshi, yaba mu mwuga we n’uko yawinjiyemo no mu buzima bwite.
Amazina ye bwite ni Eric Lamperti, akaba umwe mu ba DJ bagezweho mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi ku Isi, akundirwa ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki yaba mu birori no mu tubyiniro.
DJ Lamper amaze kubaka izina mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amashusho akunze kubasangiza, anyura benshi.
DJ Lamper afatira amashusho ahantu hatandukanye aba yatembereye akahacurangira, ibyo we ahamya ko ari uguhuza ubukerarugendo n’umwuga we wo kuvanga umuziki.
Uyu muvangamiziki, avuka kuri Se w’Umutaliyani na Nyina w’Umunyarwandakazi, ubu akaba yarimukiye mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, DJ Lamper yavuze ko ashimira umuvandimwe we (mukuru we) wamukundishije kumva umuziki, byaje kumuviramo umwuga wo kuvanga imiziki, ubu bikaba bimutunze.
Mu mwa wa 2014 ni bwo DJ Lamper yatangiye ibyo kuvangavanga imiziki mu Butaliyani mu kabyiniro kazwi kitwa Latin Club of Milan.
Avuga ko nubwo gufata amashusho atembera ahantu hatandukanye bigoye ndetse harimo imvune zitandukanye, ariko byamufashije kuzamura izina rye.
Uyu mu DJ yavuze ko nyuma yo kubona ko abantu benshi bishimira ibyo akora ariko bakaba badakunze kumubona mu bitaramo, yifuje gushimisha abakunzi be.
Ati “Nubwo abantu benshi badakunze kumbona mbacurangira imbonankubone, nafashe icyemezo cyo gutegura ibitaramo ngarukakwezi bizajya bimpuza n’abakunzi banjye.”
Dj Lamper, muri ibi bitaramo ararikira abakunzi be, azatangirira ku gitaramo yise ‘ATMOSPHERA’ azafatanyamo n’abandi ba Deejayz barimo Dj Ninny na K’Ru.
Khamiss SANGO
RADIOTV10