Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiteye amatsiko ku muntu ukuze kurusha abandi ku Isi wanashyikirijwe ikibihamya

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibiteye amatsiko ku muntu ukuze kurusha abandi ku Isi wanashyikirijwe ikibihamya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyapanikazi Tomiko Itooka wavutse mu 1908 ufite imyaka 116 n’iminsi 116 akaba ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi mu bagihumeka umwuka w’abazima, yashyikirijwe icyangombwa gihamya ko ari we uciye agahigo ko kuba ari we mukuru kuri uyu mubumbe.

Tomiko Itooka wabonye izuba tariki 23 Gicurasi 1908, yahawe icyagombwa kuri uyu wa 16 Nzeri 2024, ku munsi wo kuzirikana abantu bakuze mu Buyapani.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’abanyaduhigo, Guinness World Records ni bwo bwashyikirije uyu mukecuru iki cyangombwa aho aba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru mu gace ka Ashiya muri Perefegitura ya Hyōgo aho amaze imyaka itanu aba.

Ubwo yashyikirizwaga iki cyangombwa, yari yiyambariye imyambaro y’ibara sanzwe akunda ry’icyatsi, aho yagaragarije umukozi wa Guinness World Records, Kaoru Ishikawa; ibyishimo byo kuba yagishyikirijwe.

Mu rurimi rw’ikiyapani, Tomiko Itooka yagize ati “arigato gozaimasu” bishatse kuvuga ngo “Murakoze cyane.”

Ubwo yahabwaga iki cyemezo, yari kumwe n’umuhungu we aka umwana wa kabiri, ari we Hiroshi Kai wavuze ko atigeze atekereza ko umubyeyi we azagera igihe akaba umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi, ku buryo yatunguwe n’iki gikorwa yakorewe cyo guhabwa iki gihembo. Hiroshi yavuze ko we n’umubyeyi we bakundaga kujya gusenga bari kumwe.

Uyu muhungu w’uyu muntu ukuze kurusha abandi ku Isi, yavuze ko umubyeyi we yakundaga kujya guterera imisozi ari wenyine, ndetse ko ari byo bintu byamushimishaga.

Nyuma yo mu 1979 ubwo umugabo wa Tomiko yari amaze kwitaba Imana, yakomeje kwibana muri Perefegitura ya Nara aho yakundaga kujya kuzamuka imisozi, akora siporo ndetse ari na byo bintu byamushimishaga.

Uyu mukecuru, mu myaka ye 80 yatereye umuso wa Mount Nijo, ndetse n’umusozi wa Mount Ontake wa metero 3 000 yazamutse inshuro ebyiri.

Uyu muyoboke w’Aba-Buddhist yanageze ku rwego rwa Saigoku Kannon Pilgrimage, aho yasuye insengero 33 zo mu gace ka Kansai.

Ku myaka 100 y’amavuko, yari agishobora guterera umusozi wa Ashiya Shrine ntacyo yisunze, habe n’akabando.

Tomiko ubu abaye umuntu wa 23 ukuze kurusha abandi bakiriho ku Isi mu mateka y’Isi, ndetse mu byumweru bibiri bitewe n’igihe azaba amaze ku Isi, azahita aza ku mwanya wa 21 wagize imyaka myinsi agihumeka.

Ni mu gihe umuntu wagejeje mu myaka myinshi ku Isi mu mateka yayo, ari Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eleven =

Previous Post

DRC: Hafashwe icyemezo ku mirambo yari imaze imyaka ine mu Bitaro

Next Post

Haiti: Ibyo babonaga nk’amahirwe abizaniye byabereye urupfu

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haiti: Ibyo babonaga nk’amahirwe abizaniye byabereye urupfu

Haiti: Ibyo babonaga nk’amahirwe abizaniye byabereye urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.