Umuyapanikazi Tomiko Itooka wavutse mu 1908 ufite imyaka 116 n’iminsi 116 akaba ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi mu bagihumeka umwuka w’abazima, yashyikirijwe icyangombwa gihamya ko ari we uciye agahigo ko kuba ari we mukuru kuri uyu mubumbe.
Tomiko Itooka wabonye izuba tariki 23 Gicurasi 1908, yahawe icyagombwa kuri uyu wa 16 Nzeri 2024, ku munsi wo kuzirikana abantu bakuze mu Buyapani.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’abanyaduhigo, Guinness World Records ni bwo bwashyikirije uyu mukecuru iki cyangombwa aho aba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru mu gace ka Ashiya muri Perefegitura ya Hyōgo aho amaze imyaka itanu aba.
Ubwo yashyikirizwaga iki cyangombwa, yari yiyambariye imyambaro y’ibara sanzwe akunda ry’icyatsi, aho yagaragarije umukozi wa Guinness World Records, Kaoru Ishikawa; ibyishimo byo kuba yagishyikirijwe.
Mu rurimi rw’ikiyapani, Tomiko Itooka yagize ati “arigato gozaimasu” bishatse kuvuga ngo “Murakoze cyane.”
Ubwo yahabwaga iki cyemezo, yari kumwe n’umuhungu we aka umwana wa kabiri, ari we Hiroshi Kai wavuze ko atigeze atekereza ko umubyeyi we azagera igihe akaba umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi, ku buryo yatunguwe n’iki gikorwa yakorewe cyo guhabwa iki gihembo. Hiroshi yavuze ko we n’umubyeyi we bakundaga kujya gusenga bari kumwe.
Uyu muhungu w’uyu muntu ukuze kurusha abandi ku Isi, yavuze ko umubyeyi we yakundaga kujya guterera imisozi ari wenyine, ndetse ko ari byo bintu byamushimishaga.
Nyuma yo mu 1979 ubwo umugabo wa Tomiko yari amaze kwitaba Imana, yakomeje kwibana muri Perefegitura ya Nara aho yakundaga kujya kuzamuka imisozi, akora siporo ndetse ari na byo bintu byamushimishaga.
Uyu mukecuru, mu myaka ye 80 yatereye umuso wa Mount Nijo, ndetse n’umusozi wa Mount Ontake wa metero 3 000 yazamutse inshuro ebyiri.
Uyu muyoboke w’Aba-Buddhist yanageze ku rwego rwa Saigoku Kannon Pilgrimage, aho yasuye insengero 33 zo mu gace ka Kansai.
Ku myaka 100 y’amavuko, yari agishobora guterera umusozi wa Ashiya Shrine ntacyo yisunze, habe n’akabando.
Tomiko ubu abaye umuntu wa 23 ukuze kurusha abandi bakiriho ku Isi mu mateka y’Isi, ndetse mu byumweru bibiri bitewe n’igihe azaba amaze ku Isi, azahita aza ku mwanya wa 21 wagize imyaka myinsi agihumeka.
Ni mu gihe umuntu wagejeje mu myaka myinshi ku Isi mu mateka yayo, ari Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.
RADIOTV10