Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera mu Majyaruguru y’u Burundi.
SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, iravuga ko ubwoba bukomeje kwiyongera mu baturage bo muri ibi bice, nyuma yuko ingabo nyinshi z’u Burundi zishinze ibirindiro mu bice binyuranye ku mupaka w’iki Gihugu n’u Rwanda.
Umwe mu basirikare bo hejuru mu Gisirikare cy’u Burundi (FDNB) yagize ati “Intwaro zikomeye zashyizweyo kugira ngo zihangane n’igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’u Rwanda.”
U Rwanda rwo ruherutse gutangaza ko nta na rimwe rwifuza kwinjira mu ntambara n’Igihugu cy’igituranyi, ndetse ko ibyo gutera u Burundi byo bitigeze binatekerezwa.
Umuturage wo muri komini ya Busoni, avuga ko ishyamba atari ryeru ngo kuko hari n’amakuru avuga ko hari n’ingabo z’u Rwanda na zo zagiye hafi y’imipaka.
Ati “Abasirikare bararebana ay’ingwe. Nta muntu uvuga, nta muntu winyagambura, bisa nk’aho bose biteguye.”
Abaturage bo muri ibi bice ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko ubwoba ari bwose, kuko bafite impungenge ko isaha n’isaha, urugamba rushobora kwambikana.
Umwe wo mu gace ka Gasenyi yagize ati “Turara twambaye imyenda, twiteguye ko isaha n’isaha twahunga igihe rwaba rwambikanye.”
Umucuruzi wo muri Nemba na we yagize ati “Isasu rimwe rishobora gukoma rutenderi. Turabona ko intambara ishobora kurota igihe icyo ari cyo cyose.”
Nanone kandi mu duce twinshi two muri Komini ya Busoni no yandi Makomini nka Butanyerera, Imbonerakure, Imbonerakure zakajije ibikorwa by’umutekano.
Umwarimu umwe wo muri ibi bice, yagize ati “Amarondo yo mu ijoro yikubye kabiri cyangwa gatatu. Tubona amatsinda y’urubyiruko aherekejwe n’abapolisi bagenda hirya no hino mu bice binyuranye.”
Amakuru avuga ko hari amakamyo menshi yuzuye abasirikare n’intwaro by’u Burundi, byagiye kongerera imbaraga abasirikare basanzwe ku mupaka byumwihariko ba Batayo ya 411 i Mutwenzi.
RADIOTV10







