Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera mu Majyaruguru y’u Burundi.

SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, iravuga ko ubwoba bukomeje kwiyongera mu baturage bo muri ibi bice, nyuma yuko ingabo nyinshi z’u Burundi zishinze ibirindiro mu bice binyuranye ku mupaka w’iki Gihugu n’u Rwanda.

Umwe mu basirikare bo hejuru mu Gisirikare cy’u Burundi (FDNB) yagize ati “Intwaro zikomeye zashyizweyo kugira ngo zihangane n’igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’u Rwanda.”

U Rwanda rwo ruherutse gutangaza ko nta na rimwe rwifuza kwinjira mu ntambara n’Igihugu cy’igituranyi, ndetse ko ibyo gutera u Burundi byo bitigeze binatekerezwa.

Umuturage wo muri komini ya Busoni, avuga ko ishyamba atari ryeru ngo kuko hari n’amakuru avuga ko hari n’ingabo z’u Rwanda na zo zagiye hafi y’imipaka.

Ati “Abasirikare bararebana ay’ingwe. Nta muntu uvuga, nta muntu winyagambura, bisa nk’aho bose biteguye.”

Abaturage bo muri ibi bice ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko ubwoba ari bwose, kuko bafite impungenge ko isaha n’isaha, urugamba rushobora kwambikana.

Umwe wo mu gace ka Gasenyi yagize ati “Turara twambaye imyenda, twiteguye ko isaha n’isaha twahunga igihe rwaba rwambikanye.”

Umucuruzi wo muri Nemba na we yagize ati “Isasu rimwe rishobora gukoma rutenderi. Turabona ko intambara ishobora kurota igihe icyo ari cyo cyose.”

Nanone kandi mu duce twinshi two muri Komini ya Busoni no yandi Makomini nka Butanyerera, Imbonerakure, Imbonerakure zakajije ibikorwa by’umutekano.

Umwarimu umwe wo muri ibi bice, yagize ati “Amarondo yo mu ijoro yikubye kabiri cyangwa gatatu. Tubona amatsinda y’urubyiruko aherekejwe n’abapolisi bagenda hirya no hino mu bice binyuranye.”

Amakuru avuga ko hari amakamyo menshi yuzuye abasirikare n’intwaro by’u Burundi, byagiye kongerera imbaraga abasirikare basanzwe ku mupaka byumwihariko ba Batayo ya 411 i Mutwenzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 14 =

Previous Post

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Next Post

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Related Posts

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Reports indicate that Burundi continues to reinforce its border with Rwanda by deploying large numbers of troops and heavy weapons,...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

by radiotv10
15/12/2025
0

Australie yatangaje ko igiye gukaza amategeko agenga gutunga intwaro, nyuma y’uko ku wa Mbere, muri iki gihugu hatangiye ibikorwa byo...

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo
AMAHANGA

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.