Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Rugema Jocyline bakunze kwita ‘Mado’ yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za fan -clubs, aho bivugwa ko bifitanye isano n’amajwi yagiye hanze.

Mado yeguye nyuma y’amajwi yagiye hanze ari kuganira kuri telefone na Perezida wa Rayon Sports FC Twagirayezu Thaddée.

Muri icyo kiganiro , aba bombi bumvikana bavuga ku bandi bayobozi ba Rayon Sports FC barimo Dr Emile Rwagacondo na Murenzi Abdallah babarizwa muri Board y’iyi kipe, Muhirwa Prosper na Gacinya Denis bayoborana na Twagirayezu muri Komite nyobozi.

Aba bose byagiye bivugwa ko batavuga rumwe mu miyoborere ya Rayon Sports, ndetse muri iki kiganiro , Mado yumvikana avuga ko bari baje kureba umukino wa Rayon na Kiyovu mu rwego rwo gushungera iyi kipe ngo itsindwe.

Mado arashinjwa na bamwe mu bafana ba Rayon Sports ko ari we wafashe amajwi Perezida Twagirayezu Thaddée ndetse akanayashyira ku karubanda.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports aremeza ko “Mado” Rugema Jocelyne yamaze kwegura.

Umwe utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yabwiye RADIOTV 10 ati “Erega ariya majwi amaze igihe, ni uko yasakaye cyane kuri uyu wa kabiri, bimaze kumenyekana yahise yegura ku mwanya w’umunyamabanga wa fan base, impamvu bitatangajwe ni uko hari hakirimo ibiganiro ngo hamenyekane n’uburyo byakozwe abe yanagaruka, ariko byaranze n’inama yari kwitabira ntiyayigaragayemo.”

Kuri uyu wa kabiri , taliki ya 21 Ukwakira 2025, Rugema Jocelyne Mado yari kwitabira inama ya komisiyo yashyizwemo n’inteko rusange yo kwiga uburyo hashyirwaho amategeko agenga Rayon Sports Association, ariko ntiyayitabiriye, ahubwo yasimbujwe undi.

RADIOTV10 yagerageje kumuvugisha ntibyakunda cyane ko abamwegereye badutangarije ko atameze neza kubera ibyamubayeho.

Mado na Gacinya
Mado biravugwa ko yeguye

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + three =

Previous Post

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Next Post

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.