Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa nyuma yuko umugabo ateye ‘grenade’ mugenzi we amukekaho kumutwara umugore

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi ukekwaho gutera igisasu cya grenade mugenzi we akekaho kumuca inyuma, amakuru aravuga ko yamaze gutabwa muri yombi afatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mugore avuga ko batandukanye, ndetse nta mubano udasanzwe afitanye n’uwatewe iki gisasu.

Jean Baptiste Nkuriyingoma ukekwaho iki gikorwa cyo gutera grenade mugenzi we Muganza Jean Marie Vianney mu Kagari ka Mbati, ubwo yajyaga iwe akahatera iki gisasu, agahita acika.

Kuva icyo gihe inzego z’ubuyobozi zahise zitangira kumushakisha, nk’uko byari byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère.

Amakuru yamenyekanye ava mu baturage bo muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko Nkuriyingoma yafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Karere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu baturage, avuga ko bamenye amakuru ko uyu muturage yafashwe ejo hashize ku manywa ahagana saa munani nyuma y’amasaha ateye kiriya gisasu.

Yagize ati “Twamenye ko Inzego z’Umutekano zamufashe saa munani za ku manywa, grenade yari yayiteye saa tatu.”

Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga kandi ko yigeze gukora mu nzego z’umutekano akaza gusezererwa, ndetse ko amaze iminsi agaragaza ibibazo by’ihungabana ashobora kuba aterwa n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’iby’urushako rwe.

Uyu yateye Grenade, bivugwa ko yamutwaye umugore ndetse ko umuryango we ari wo wamwiciye ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo bimuhungabanya cyane.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe arangwa n’imico myiza, ku buryo na bo batunguwe n’iki gikorwa yakoze cyo gutera grenade mugenzi we.

Uyu mugore ashinja kumuta agasanga uriya mugabo yatewe grenade, avuga ko atakiri umugore we kuko bamaze guhabwa gatanya yemewe mu buryo bw’amategeko.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu mugore yagize ati “Kuki akomeza kunyita umugore we kandi tutakibana? Gatanya twayihawe umwaka ushize wa 2024.”

Avuga ko gatanya yabo batangiye kuyiburana mu mwaka wa 2020 bitewe n’ibibazo bagiranaga bishingiye ku kuba umugabo we yarataye urugo.

Ati “Natunguwe no kubona mu itangazamakuru bavuze ko ndi umugore we. Ntabwo ari byo kuko ndimo gutegura gukora ubukwe n’undi mugabo.”

Uyu mugore avuga kandi ko nta mubano udasanzwe afitanye n’uyu mugabo witwa Muganza Jean Marie Vianney watewe grenade n’uyu mugabo batandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze

Next Post

Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

Related Posts

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.