Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ko wababajwe n’icyemezo cyafatiwe Kabuga Felicien, cyo guhagarika urubanza aregwamo, mu gihe ari umwe mu baza ku isonga bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ibuka kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, nyuma y’uko Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rufashe icyemezo cyo kudakomeza gukurikira Kabuga no kumurekura.

Itangazo rya Ibuka ritangira rigira riti “Ibuka yababajwe cyane n’icyemezo cy’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), cyo guhahagarika urubanza rwa Kabuga Felicien, uza ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibuka ikomeza yibutsa ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano kashyizeho Urukiko rwasigariweho n’uru rwego, mu rwego rwo kubaka ubwiyunge no kugarura amahoro.

Uyu Muryango ukomeza uvuga ko uru rwego rugikomeje kugaragaza imyitwarire yaranze Umuryango mpuzamahanga wo gutsindwa mu kugira icyo ukora ku bikorwa byo kwica Abatutsi mbere ndetse no mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Iri tangazo riti “Ibi bishimangira ko hari inyungu zikomeye zihishe inyuma z’umuryango mpuzamaganga, mu gushinja abagize uruhare muri Jenoside n’abayikekwaho.”

Ibuka ikomeza ivuga ko uburenganzira bw’uregwa bukwiye kujyana n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibyaka akekwaho gukora, bityo ko n’iri hagarikwa ry’uru rubanza, ridakwiye kubangamira izindi manza zigomba guha ubutabera abarokotse Jenoside.

Igakomeza igira iti “imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayizize ntakindi ikwiye, uretse ubutabera buboneye bunyuze mu mucyo kandi bukurikije amategeko.”

Ibuka ikomeza ivuga ko ishobora kumva ko hakwiye gukemurwa ibibazo by’ubuzima bw’ukekwaho ibyaha, ariko nanone ubutabera butinze bugira n’ingaruka ku icibwa ry’urubanza, mu gihe uyu Kabuga yatinze gufatwa, none n’aho afatiwe akaba ataburanishijwe.

Iti “Abarokotse bategereje ubutabere ku byakozwe na Kabuga mu binyacumi bitatu, kandi guhagarika urubanza rwe ntabwo binyuze mu mucyo mu gutuma ubutabera butangwa.”

Ibuka ivuga ko uru rwego rwa IRMCT rutigeze ruha agaciro abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na Kabuga, ku buryo guhagarika urubanza rwe bije ari akababaro kiyongera ku kandi.

Uyu muryango ukavuga ko iki cyemezo, ntakindi kigaragaza uretse gutsindwa k’uru rwego, ndetse n’ukw’abacamanza barwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Afurika: Ibihugu bibiri byageze ku mwanzuro ushimishije ku bimukira bari bajugunywe na kimwe

Next Post

Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Related Posts

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko...

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo...

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

by radiotv10
25/11/2025
0

A group of former soldiers from the Israel Defense Forces (IDF), including those who were injured in combat, have arrived...

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

by radiotv10
25/11/2025
0

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Paysannat LE, ryigamo impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko...

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

by radiotv10
25/11/2025
0

Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.