Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ko wababajwe n’icyemezo cyafatiwe Kabuga Felicien, cyo guhagarika urubanza aregwamo, mu gihe ari umwe mu baza ku isonga bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ibuka kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, nyuma y’uko Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rufashe icyemezo cyo kudakomeza gukurikira Kabuga no kumurekura.

Itangazo rya Ibuka ritangira rigira riti “Ibuka yababajwe cyane n’icyemezo cy’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), cyo guhahagarika urubanza rwa Kabuga Felicien, uza ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibuka ikomeza yibutsa ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano kashyizeho Urukiko rwasigariweho n’uru rwego, mu rwego rwo kubaka ubwiyunge no kugarura amahoro.

Uyu Muryango ukomeza uvuga ko uru rwego rugikomeje kugaragaza imyitwarire yaranze Umuryango mpuzamahanga wo gutsindwa mu kugira icyo ukora ku bikorwa byo kwica Abatutsi mbere ndetse no mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Iri tangazo riti “Ibi bishimangira ko hari inyungu zikomeye zihishe inyuma z’umuryango mpuzamaganga, mu gushinja abagize uruhare muri Jenoside n’abayikekwaho.”

Ibuka ikomeza ivuga ko uburenganzira bw’uregwa bukwiye kujyana n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibyaka akekwaho gukora, bityo ko n’iri hagarikwa ry’uru rubanza, ridakwiye kubangamira izindi manza zigomba guha ubutabera abarokotse Jenoside.

Igakomeza igira iti “imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayizize ntakindi ikwiye, uretse ubutabera buboneye bunyuze mu mucyo kandi bukurikije amategeko.”

Ibuka ikomeza ivuga ko ishobora kumva ko hakwiye gukemurwa ibibazo by’ubuzima bw’ukekwaho ibyaha, ariko nanone ubutabera butinze bugira n’ingaruka ku icibwa ry’urubanza, mu gihe uyu Kabuga yatinze gufatwa, none n’aho afatiwe akaba ataburanishijwe.

Iti “Abarokotse bategereje ubutabere ku byakozwe na Kabuga mu binyacumi bitatu, kandi guhagarika urubanza rwe ntabwo binyuze mu mucyo mu gutuma ubutabera butangwa.”

Ibuka ivuga ko uru rwego rwa IRMCT rutigeze ruha agaciro abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na Kabuga, ku buryo guhagarika urubanza rwe bije ari akababaro kiyongera ku kandi.

Uyu muryango ukavuga ko iki cyemezo, ntakindi kigaragaza uretse gutsindwa k’uru rwego, ndetse n’ukw’abacamanza barwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Afurika: Ibihugu bibiri byageze ku mwanzuro ushimishije ku bimukira bari bajugunywe na kimwe

Next Post

Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.