Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwongeye gusesa inzego zose z’Umuryango w’Ikipe ya Rayon Sports, rushyiraho komite y’inzibacyuho iyobowe Murenzi Abdallah, yahawe inshingano zirimo gusuzuma no kuvugurura amategeko y’uyu muryango.
Ni icyemezo cyatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 25, aho uru Rwego RGB ruvuga ko cyafashwe nyuma yuko ubuyobozi bwarwo bugiranye inama n’ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon Sports, hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje kugaragara mu miyoborere, bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, imiyoborere yayo n’umusanzu wayo mu iterambere rya siporo.
Iri tangazo rivuga ko “Nyuma yo gusuzuma byimbitse ibi bibazo, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari ziyoboye umuryango wa Rayon Sports ari zo: Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi, ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane.”
RGB kandi yashyizeho komite y’agateganyo ifite inshingano zo gusuzuma no kuvugurura amategeko y’Umuryango wa Rayon Sports; gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zazo.
Iyi komite y’agateganyo kandi ifite inshingano zo gukurikirana igenzura (external audit) ry’imikorere y’umuryango; gusigasira ubumwe n’ubusugire by’umurynago wa Rayon Sports mu gihe cy’ inzibacyuho; no gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose y’umuryango mu gihe cy’amezi atatu.
RGB yahise igaragaza abagize iyi komite y’inzibacyuho, barimo Murenzi Abdallah, uyikuriye, Mc. Jean Bosco Nubumwe, Josce Akayezu, Gakwaya Olivier, na Nsabyimana Batiste.
RGB ikavuga ko “izakomeza gufasha Rayon Sports mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka hagamijwe gutuma ikipe ikora mu buryo burambye, bwa kinyamwuga kandi bujyanye n’amategeko ndetse n’amahame y’imiyoborere myiza.”
Uru rwego ruvuga ko izi ngamba zafashwe, ari intambwe nziza mu kugarura ituze mu muryango wa Rayon Sports wari umaze iminsi urimo kudahuza kwa bamwe mu bayobozi.

RADIOTV10










