Mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafatiwe Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uruhande rw’uregwa, rwagaragaje ibimenyetso buheraho busaba ko arekurwa by’agateganyo, birimo impapuro zigaragaza ko umugore we nta bibazo byo mu mutwe afite nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.
Bishop Gafaranga uregwa ibyaha bibiri: Icyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Nyakanga 2025 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo.
Bishop Gafaranga yabanje kubwira Umucamanza ko yifuza ko urubanza rwe rushyirwa mu muheezo nk’uko byagenze mu rwa mbere rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, ndetse binashimangirwa n’Ubushinjacyaha bwavuze ko ibisabwa n’uregwa, abyemererwa n’amategeko.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Ukweli Times, avuga ko Bishop Gafaranga yabanje gusaba Urukiko kubaza Ubushinjacyaha inyungu rufite muri iki kirego aregwamo n’umugore we, ku buryo ari bwo bukiburana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ububasha bwo gukurikiana ibyaha bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda kandi ko buba buhagarariye umuryango mugari, kandi ko ibyaha ashinjwa ari nshinjabyaha, bityo ko bugomba guhagararira uwo muryango mugari.
Ubwo uregwa yabazwaga impamvu yajuririye icyemezo kimufunga, yavuze ko Urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere hari ibyo rutitayeho kandi rukagendera ku bimenyetso binyuranye n’ukuri.
Gafaranga yahakanaye ibyo gukubita umugore we Annette Murava wari wanaje kumva iri buranisha ariko na we agasabwa gusohoka mu cyumba cy’iburanisha, ntibimunyure akanarira.
Uyu mugabo yasabye ko umugore we yajyanwa ahiherereye, hakarebwa niba hari ibikomere cyangwa inkovu afite ku mubiri, byagaragaza ko yaba yaramukubise koko.
Mu iburanisha ryabaye mu rubanza rwa mbere, Ubushinjacyaha bwanavuze ko umuganga w’indwara zo mu mutwe yagaragaje ko Annette Murava afite ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije yatewe n’ibyo yakorerwaga n’umugabo we.
Gafaranga yavuze ko hari inyandiko yatanzwe n’Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, ku isuzuma ryakorewe umugore we, zigaragaza ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.
Iyo raporo yakozwe n’inzobere mu by’indwara zo mu mutwe, igaragaza ko Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga, nta kibazo na gito afite cyo mu mutwe, ndetse ko nta ‘stress’ agendana.
Umunyamategeko Me Irene Bayisabe wunganira uregwa, yavuze ko umugore we [wa Gafaranga] ari we witangiye izo nyandiko zigaragaza ko nta kibazo na gito afite nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.
Uyu munyamategeko kandi avuga ko umugore wa Gafaranga, Annette Murava ari we wamwishyuye igihembo cy’Umunyamategeko kugira ngo amwunganire, bityo ko ntakibazo bafitanye.
Iburanisha ryahise ripfundikirwa, Urukiko rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku bujurire ku ifungwa ry’agateganyo, tariki 11 Nyakanga 2025.
RADIOTV10