Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Antoine Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Ibiza n’Impunzi [ubu ni Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi] wahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana agahinishwa gufungwa imyaka 10, byamenyekanye ko impande zombi zajuririye icyemezo kuko kitazinyuze.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ruburanishwa mu muheezo ku mpamvu mbonezabupfura.
Uru rubanza rw’ubujurire rubaye nyuma y’imyaka ibiri n’igice Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufashe icyemezo mu rubanza rwa mbere, aho rwahamije uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, rukamukatira gufungwa imyaka 10.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko mu rubanza rw’ubujurire, yaba uregwa ndetse n’Ubushinjacyaha, impande zombi zajuririye kiriya cyemezo kuko kitazinyuze.
Mu rubanza rwa mbere, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa ko yahamwa n’ibyaha bwamushinjaga, agakatirwa gufungwa imyaka 25.
Kiriya cyemezo cy’igifungo cy’imyaka 10, nticyanyuze impande zombi, aho uruhande rw’uregwa rwakomeje kuburana ruhakana ibyaha, mu gihe Ubushinjacyaha na bwo busaba ko igifungo cyiyongera nk’uko bwari bwabisabye mu rubanza rwa mbere.
Mu iburana ryo mu rubanza rwa mbere, Antoine Ruvebana yahakanye ibyaha aregwa byumwihariko icyo gusambanya umwana, akavuga ko ari ibinyoma byazamuwe n’umugore we wabikoze kuko bari bamaze gutandukana.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko umwana wasambanyijwe wari wahawe izina rya VAF [ku mpamvu zo kurindirwa umutekano] yatanze ubuhamya bushinja uregwa, ndetse n’ubw’abatangabuhamya na bo bari barindiwe umutekano biswe amazina ya BCF na BEF.
Uretse ubu buhamya burimo ubw’uwahohotewe, Ubushinjacyaha bwanavugaga ko hari na raporo y’inzobere mu mitekerereze ya muntu yagaragazaga ingaruka zabaye ku wahohotewe.
Ibi ni na byo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashingiyeho ruhamya uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera impamvu nyoroshyacyaha zagaragaraga zirimo kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe mu butabera.
Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko umwana wasambanyijwe na Antoine Ruvebana, iki cyaha cyabereye mu Busuwisi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2013 ubwo yari mu mirimo ya Leta, ndetse bukaba bwaravugaga ko hari n’abandi bakobwa yasambanyije.
RADIOTV10