Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni bombi bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi, ubu wagizwe Minisitiri w’Umurimo ndetse na Marie-Chantal Nijimbere wabaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’Ingabo.

Uretse Lieutenant-Général Gabriel Nizigama wagizwe Minisitiri w’Umurimo no kuzigamira abakozi ba Leta, bwa mbere u Burundi bwagize Minisitiri w’Ingabo w’umugore, ari we Marie-Chantal Nijimbere.

Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, ni ku nshuro ya mbere ihawe Minisitiri w’Umugore, utanafite amateka ahambaye mu gisirikare.

Marie-Chantal Nijimbere si mushya muri Guverinoma y’u Burundi kuko hagati ya 2020 na 2024 yari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo.

Uretse ibi bisa n’ibyatunguranye muri Guverinoma nshya y’u Burundi, abasesenguzi bakurikije Abaminisitiri bashyizweho, bemeza ko Minisiteri z’iki Gihugu zavuye kuri cumi n’eshanu zikaba cumi n’eshatu.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Burundi igiye kuyoborwa na Nestor Ntahontuye wagizwe Minisitiri w’Intebe, asimbura Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca wamaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu akaba ayoboye Sena y’u Burundi.

Nestor Ntahontuye wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yari amaze igihe ari Minisitiri w’Imari, Ingengo y’Imari n’igenamigambi kuva mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi, azwiho ubunararibonye mu bijyanye n’Imari ya Leta, Ingamba mu igenamigambi, kugenzura no gukurikirana gahunda za Leta.

Genereal Major Léonidas Ndaruzaniye we yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma yuko ahataniye umwanya wo kuyobora Sena y’u Burundi na Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca ubu wabaye Perezida wa Sena.

Abasesenguzi bavuga ko kujyana Gervais Ndirakobuca muri Sena, ari uburyo bwo kumushyira ku ruhande kuko ari umwe mu basirikare n’abanyapolitiki bashobora kugira ijambo mu Burundi ku buryo yahatanira kuba Perezida mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Abaminisitiri bose muri Guverinoma y’u Burundi:

  1. Minisitiri w’Intebe: Nestor Ntahontuye
  2. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu: Maj Gen Léonidas Ndaruzaniye
  3. Minisitiri w’Ingabo no kwita ku bahoze ku rugamba: Marie Chantal Nijimbere
  4. Minisitiri w’Ubutabera: Arthemon Katihabwa
  5. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Edouard Bizimana
  6. Minisitiri w’Imari n’ikigega cya Leta: Alain Ndikumana
  7. Minisitiri w’Amabuye y’Agaciro n’Ubutaka, amashanyarazi, inganda n’Uburucurizi:Dr Hassan Kibeya
  8. Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi: Calinie Mbarushimana;
  9. Minisitiri w’Ubwubatsi, n’Ubwikorezi: Jean Claude Nzobaneza
  10. Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi: Dr François Havyarimana
  11. Minisitiri w’Ubuzima: Dr. Lyduine Baradahana
  12. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta: Lt Gen (Police) Gabriel Nizigama
  13. Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo: Lydia Nsekera
  14. Minisitiri w’Itangazamakuru: Gabby Bugaga
Minisitiri w’Intebe mushya yarahiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − two =

Previous Post

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

Next Post

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.